Ngoma : Gitifu yatawe muri yombi akekwaho kunyereza ibya rubanda

  • admin
  • 14/06/2017
  • Hashize 7 years

Inteko rusange y’umurenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma, yateranye kuri uyu wa kabiri, maze abaturage barega umunyamabanga nshingwabikorwa karahava. Ingurube ebyiri zihaka yakuye mu zagenewe abageze mu za bukuru, ziri mu byaje ku isonga, maze Polisi ihita imuta muri yombi.

Abaturage bamushinjaga kugira uyu Murenge nk’akarima ke kuko ngo uretse kubarya amafaranga ya VUP (Vision Umurenge Program) agamije kugoboka abakennye cyane, ngo yanabanyanganyaga amatungo, amafaranga, n’ibindi byinshi.

Nyuma yo kumva amakuru menshi avugwa kuri uyu muyobozi, ubuyobozi bw’Akarere n’Intara bwasuye uyu Murenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, abaturage bamurega byinshi.

Nyuma y’inama, Bizumuremyi Jean Damascene abaturage bakekaga ko afite abayobozi bakomeye bamukingira ikibaba Polisi yahise imuta muri yombi, ubu afungiye kuri Station ya Polisi mu mujyi wa Ngoma.

Bizumuremyi arakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 5 090 000, nk’uko twabitangarijwe n’ubuvugizi bwa Polisi mu Ntara y’Iburasirazu.

Inspector of Police Jean Bosco Dusabe ati “Abaturage bamushinjaga byinshi birimo amadeni, ingurube, amafaranga n’ibindi byinshi bitoroshye kubonera ibimenyetso.”

IP Dusabe agasaba abaturage gutinyuka bakajya bavuga uwo ariwe wese babonye akora ikinyuranye n’amategeko cyane cyane ibijyanye no kunyereza umutungo wabo.

Ati “Abaturage bavugaga ko haba hari abantu bakomeye bamushyigikiye, ariko ntabwo aribyo kuko Ubuyobozi bwacu uko bukora ntabwo bwashyigikira uwo ariwe wese kabone n’umwanya uwo ariwo wose yaba afite.”

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 14/06/2017
  • Hashize 7 years