Ngoma: Dasso n’abandi bantu3 batawe muriyombi bacyekwaho kwica umuntu

  • admin
  • 23/01/2018
  • Hashize 7 years
Image

Umuturage witwa Nazabonimana Venuste wari utuye mu murenge wa Kazo akagali k’Umukamba umudugudu wa Kazo, yitabye imana nyuna yo gukubitwa n’abantu bataramenyekana neza ariko kuri ubu abacyekwa batatu ko baba aribo bamukubise kugeza apfuye, bari mu mababoko ya Police kuri sitasiyo ya Kibungo I Musamvu mugihe hagitegerejwe ibiribuve mu iperereza ndetse n’ibisubizo biribuve kwa muganga byemeza koko niba yapfuye azize inkoni koko.

Ayamakuru yamenyekanye muri iki gitondo cyo kuri taliki 23 Mutarama ko uwitwa Nzabonimana yitabye Imana bicyekwa ko yaba yazize gukubitwa inkoni abacyekwa ko bamukubise aribo Ntirenganya Emmanuel na Mariamu uzwi Ku izina rya Tubura aba bombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya police I Kibungondetsen’undi umwe watorotse agishakishwahakaba kandi hafungiwe n’umuyobozi wungirije wa Dasso mu murenge wa Kazo nawe acyekwaho kuba hari isano nuru rupfu rw’uyu nyakwigendera.

Avugana na Muhabura.rw, umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yemeje aya makuruko ari ukuri ko umuntu yapfuye ariko yirinze gutunga agatoki uwaba yakubise uyu muturage kugeza ubwo apfuye kuko bo nk’ubuyobozi bategereje ibiribuve Ku bisubizo bya muganga ndetse n’iperereza riri gukorwaagira ati“Twagiye kureba kuri hopitali ngo baduhe amakuru yuzuye Neza kugira ngo tumenye intandaro y’urwo rupfu,ntabwo baratubwira ukuri kwabyo ibiriho bindi n’ibivugwa”.

Akomeza agira ati”Ariko bivugwa ko yarwanaga n’umugore we abantu bakajya gukiza,abagiye gukiza urumva ntabwo umuntu aba ahari ngo amenye uko byagenze! Hanyuma barangije bamujyana kwa muganga ariko yabanje kunyuzwa k’umurenge ubwo bamwohereza kwa muganga agaragara ko yabyimbye akaguru n’akaboko.Nuko abaganga baramwakira, ejomu masaha yanyuma ya saa sita nibwo yapfuye.Twari twagiye rero kubaza muganga ngo baduhe amakuru y’ukuri ashingiye Ku bipimo by’abaganga ntabwo turayabona”.

Nubwo bitaremezwa Neza biravugwa ko nyuma y’uko bamusanze arwana n’umugore we mu ijoro ryo kuwagatanu bamujyanye Ku murenge bageze Ku kagali acika abari bamujyanye nibwo bamwirutseho bamufashe baramukubita bahita bamwerekeza Ku murenge yagejejwe nka saa kumi z’ijoro.Mugitondo yamurikiwe Uwuhagarariye Dasso wungirije nawe bigeze saa tanu yoherezwa mu rugo amerewe nabi agezeyo abwira abantu ko ari kubabara umubiri ahita ajya kwa muganga nyuma yaho ahita yitaba Imana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/01/2018
  • Hashize 7 years