Ngoma: Bugarijwe n’ikibazo cy’Abakobwa batwara inda bikababuza amashuri

  • admin
  • 25/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ubushakashatsi bwa kozwe ni bitaro bikuru bya Kibungo mu karere ka ngoma hagamije kureba umubare w’abakobwa batwita inda zitateganyijwe , bwagaragaje ko umurenge wa jarama uri kwisonga mu kugira umubare munini w’abakobwa bahuye nicyo kibazo ngo ariko bamwe mubakobwa ndetse n’ababyeyi bemeza ko ibyo biterwa n’ubucyene,uburangare bw’umubyeyi,irari ndetse n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.

Twaganiriye n’uwitwa Uwiringiyimana Veronique wahuye nicyo kibazo, atubwira ko gutwita inda itateganyijwe byamuvuriyemo kubyara akiri muto ndetse bikamubuza no gukomeza amashuri ye,yatubwiye ko kugirango ibyo bibeho byatewe n’ubucyene aho umugabo wa muteye iyo nda anamurushaho imyaka igera kuri 20, yamushukishije amafaranga,agira ati”Nsanga ikibazo kirimo ari irari bigahurirana n’ubucyene usanga haradutse ibintu bitariho cyera nk’ inda z’indaro. Njyewe nabyaye mfite imyaka 17 mfite umwana w’imyaka itanu (5) ariko byatewe nuko data yapfuye cyera nderwa nabi nabi ntsindira kujya kwiga I zaza amikoro arabura, amaze kubura ngenda niga nabi nabi bityo birambangamira niyompamvu rero aho ariho hari ikibazo,ubucyene kandi na satani yakajije umurego .Abatera amada ni abagabo bafite amafaranga none se njye kubeshyera abana bafite amafaranga?!njyewe nabyaranye n’umugabo undusha imyaka nka makumyabiri(20)!!!”.

Uwiringiyimana akomeza avuga ko kubera kubyara akiri muto byamugizeho ingaruka mbi nko gusaza akiri muto ndetse no kubona akazi ni ingorabahizi akigendana n’umwana kuko ntaho yamusiga agira ati”Ingaruka nawe urabibona! nshaje nkiri muto,iterambere ryanjye se !! haribyo ngikora nkigendana umwana se ,wapi ! nta hantu najya , nta kazi nakora, umwana ni ukujyendana nawe , wamusiga he se?”

Asoza asaba bagenzi be kwitabira imishinga imwe nimwe igenerwa urubyiruko kugirango bakore bitezembere, nabo bazabyara bazasange hari aho bageze bityo bizabarinde ababashukisha imitungo kuko ibyo byose biterwa akenshi n’imiryango bavukiramo icyennye.

Kuru hande rw’ababyeyi bamwe bashimangira ko ibibazo abakobwa bahura nabyo harimo gutwita inda zitateganyijwe biterwa n’ubuzima bubi bahura nabwo ndetse no kutaganirizwa n’ababyeyi kubyerecyeranye n’imibonano mpuzabitsina aho uwitwa Ndabazi Emmanuel abyemeza agira ati”Ahanini kugirango umwana atware inda itateganyijwe biterwa nuburangare bw’umubyeyi umurera,ubuzima umwana w’umukobwa arimo,kutabasha kwegerana n’umubyeyi ngo bamuhe uburere buhagije ngo bamwereke imbogamizi zabyo ningaruka zabyo.”

Ndabazi asoza avuga ko ababyeyi bashishikariza abana babo kutagenda ijoro kuko ahanini ibyo bishuko bikunze kugaragara igihe cy’ijoro.

Muhabura.rw yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere bubivugaho, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Kirenga Providence yavuze ko bidashimishije ari nayo mpamvu bafashe ingamba zidasanzwe bafatanyije n’inzego zitandukanye harimo n’iz’umutekano agira ati”Ntabwo bishimishije kubwiyo mpamvu hakaba hari n’ingamba twafashe dufatanyije n’inzego zitandukanye harimo kwigisha,kubijyanye n’uburenganzira bwabo niba hari abahohotewe kugirango begere ubutabera bagaragaze ababateye inda, babe bakurikiranwa,ibyo biganiro birakorwa ndetse noguhura n’abobana batewe inda bari munsi y’imyaka 19“

Madame Kirenga Providence Akomeza agira ati”Twebwe kuruhare rw’ubuyobozi ni ubukangurambaga binyuze mu mamashuri , twatangiye gahunda yo gusura abanyeshuri by’umwihariko tuganiriza abana b’abakobwa tubaganiriza kubijyanye n’imyororokere, kubaganiriza kubijyanye n’ihohoterwa kugira ngo aho bahura nicyo kibazo babe batanga amakuru kugihe ndeste no murwego rwo gukumira”.

Asoza asaba abahuye nicyo kibazo ko batinyuka bakagaragaza ababateye inda kugirango bakurikiranwe n’ubutabera ndetse n’ababyeyi kwita kuri uwo mwana wabyaye ndetse no kugira uruhare mukugaragaza uwamuteye inda.

Yanditswe na Habarurema Djamal/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/10/2017
  • Hashize 7 years