Politike Ngoma: Akarusho mu Imyiteguro y’umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi.(AMAFOTO) By admin On Jul 22, 2017 Sangiza Abantu bose bari kwinjira mu akarere ka Ngoma haba aho igabanira na Kayonza ndetse no m’umugi rwagati,bakirwa n’imitako ibereye amaso yateguwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi , aho bitegura umukandi wabo Paul Kagame azasura aka karere k’umunsi w’ejo taliki 23 mu gikorwa cyo kwiyereka abanyarwanda by’umwihariko abatuye Ngoma. Bamwe barabona ko harimo umwihariko kuko haba aho azakirirwa hateguwe neza , ndetse n’ibyangombwa byose bizacyenerwa byateguwe , aho icyerekeranye n’inyota ku bazitabira uwo munsi cya shakiwe umuti kuko amazi asukuye azaba ahari ku bwinshi , ndetse n’ibindi bitandukanye ku buryo bigaragara ko ntakibazo kizaharangwa Reba Amafoto Yanditswe na Habarurema Djamali/Muhabura.rw Sangiza