Ngoma: Abaturage basobanuriwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years

Mu kiganiro yagiranye n’abatuye mu murenge wa Mugesera, ho mu karere ka Ngoma, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda yababwiye ko gutangira amakuru ku gihe ari ishingiro ryo kurwanya no gukumira ibyaha.

Ibi yabivugiye mu nama; we n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Fred Rwiririza bagiranye n’abo baturage bageraga kuri 800, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Nyange.

Rwiririza yabwiye abo baturage ati:“Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya kigomba kurwanywa nta kujenjeka.”

Yakomeje agira ati: “Polisi y’u Rwanda ntiyabera hose icyarimwe ngo ikumire ibikorwa byose binyuranije n’amategeko. Ibyo bihita biha buri wese inshingano yo kuba ijisho ry’umutekano; aho asabwa kugira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru yatuma bikumirwa.”

Yabasabye gukora neza amarondo kugira ngo bakumire ubujura bwo mu ngo n’amatungo n’ibindi byaha muri rusange.

SSP Mutaganda yabwiye abo baturage ati:“Gutangira amakuru ku gihe bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, ndetse zigafata abamaze kubikora batararenga umutaru.”

Yakomeje ababwira ati:”Umutekano uraharanirwa, kandi kuwusigasira bisaba uruhare rwa buri wese. Mwirinde kwishora mu biyobyabwenge nka Kanyanga n’urumogi kubera ko ibikorwa by’ababinyoye nko gukubita no gukomeretsa bihungabanya umutekano. Buri wese arasabwa rero kutabinywa, kutabicuruza no kutabitunda; kandi agatanga amakuru y’ababikora.”

SSP Mutaganda yagize kandi ati:”Kudatanga amakuru cyangwa gutinda kuyatanga bituma gufata abakoze ibyaha bigorana; ariko iyo atangiwe ku gihe biroroha; ndetse bikanakumirwa; dore ko ari cyo cyimirijwe imbere.”

Yashimye abo baturage ku ruhare rwabo mu kubumbatira umutekano agira ati:”Gutanga amakuru kwanyu ni ingirakamaro kuko bituma dukumira ibyaha; ndetse tukanafata abakoze bimwe muri byo nk’abishora mu biyobyabwenge.”

Yabasabye kwirinda amakimbirane no kwihanira, kandi bagatanga amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years