Ngoma: Abaturage banze kwemera ko Safari Rugamba Didas yishwe n’umuhungu we ufite uburwayi bwo mu mutwe

  • admin
  • 23/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Umugabo Safari Rugamba Didas wari utuye mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma, yasanzwe yishwe nyuma aratwikwa. Urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 48, wari utuye mu kagari ka Gahima, rwamenyekanye kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Nzeri

2015, nyuma y’uko aburiwe irengero kuva ku cyumweru tariki ya 20 Nzeri.

Ku mugoroba wa mbere tariki ya 21 Nzeri 2015, ni bwo umukobwa we yahamagaraga telefone ye yitabwa n’umuntu witwa Ndungutse Francois amubwira ko ariwe wishe se kandi akanamutwika, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bahatuye.

Abaturanyi ba nyakwigendera ndetse n’ubuyobozi, bose bemeza ko uyu Ndungutse n’ubwo yari umurwayi wo mu mutwe atakoraga ubugizi bwa nabi bwageza aho kwica umuntu. Banavuga kandi ko adafite imbaraga zo kuba yakwifasha kwica

nyakwigendera wenyine. “Birababaje cyane uyu muntu wishe Safari si uriya murwayi wo mu mutwe kuko yirirwana n’aba bana ntabo yigeze yica. Bashakire mu bandi wenda bari bafitanye ibibazo.” Umwe mu baturage aganira na KT dukesha iyi nkuru.

Umuyobozi w’umurenge wa Kibungo, Mapendo Girbert, avuga ko urwo rupfu barumenye mu gitondo cy’uyu wa 22/09/2015 ndetse ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri iki gikorwa yise icyagashinyaguro. “Kugera ubu hafashwe umuntu umwe ufite uburwayi bwo mu mutwe kuko ari we wasanganywe telefone ya nyakwigendera ayitaba anayikoresha aniyemerera ko yamwishe, ariko iperereza rirakomeje ngo haboneke uwari we wese wabigizemo uruhare kugira ngo ahanwe n’amategeko.”

Nyakwigendera asize umugore n’abana bane. Umurambo wa nyakwigendera Safari ujyanwa gupimwa na muganga.

Yanditswe na muhabura1@gmail.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/09/2015
  • Hashize 9 years