Ngoma : Abaturage bagaragaje ko bashaka ibikorwa rememezo , n’imibereho myiza

  • admin
  • 13/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abaturage hirya no hino mu gihugu bishimira uruhare bagira mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’uturere bagasaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga.

Ibi babitangaje ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangizaga igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizinjizwa muri gahunda z’uturere mu mwaka wa 2020/2021.

Kuri uyu wa Kabiri mu turere twose tw’u Rwanda hatangiye gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizashingirwaho mu igenamigambi rya 2020/2021 ndetse no kubamurikira uko ibitekerezo batanze byinjijwe mu ngengo y’imari 2019/2020.

Ku rwego rw’igihugu iyi gahunda yabereye mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda,aho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof,Shyaka Anastase yanatangiye urunziduko rw’iminsi ibiri.

Abaturage bo muri aka akarere bagaragaje ko bashaka kugezwaho ibikorwa ramemezo by’ubukungu n’imibereho myiza ndetse bashimangira ko kubaha uruhare mu igenamigambi ari byo bitanga icyizere cy’iterambere rirambye.

Zimwe mu ngaruka zo gushyirwa mu cyiciro cy’ubudehe bavuga ko kitabakwiye, harimo kuba abana b’abanyeshuri basabwa ibyo badafite bikabaviramo kureka ishuri, hakaba n’abaturage ngo barwara bakarembera mu ngo kubera kubura ibyangombwa bijyanye n’icyiciro barimo badashoboye kubonera ikiguzi. bavuga ko gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubukungu bafite, bituma Leta itabitaho uko bikwiye.

Minisitiri Prof Shyaka yashimye uruhare abaturage bagira mu gutanga ibitekerezo, asaba inzego zibanze kujya zibatega amatwi kuko ibipimo bigaragaza ko bitaragera ku rwego rwifuzwa.

Mu murenge wa Zaza aho Minisitirii Shyaka yahuriye n’abaturage b’Akarere ka Ngama basabye ko ibibazo bibangamiye imibereho yabo bizibandwaho mu igenamigambi ndetse n’ibitaritaweho mu ngengo y’imari ishize bikazahabwa umwihariko.

Ibipimo by’imiyoborere biherutse gutanagzwa n’Urwego rw’Imiyoborere RGB bugaragaza ko Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare yamanutseho amanota 3.9 % kuko yavuye ku manota 76.7% umwaka ushize agera kuri 73% uyu mwaka.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/11/2019
  • Hashize 4 years