NEC yashimye uko intangiriro z’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida zagenze

  • admin
  • 16/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashimye uko intangiriro z’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanye mu matora y’Abadepite yo muri Nzeri 2018, zagenze yaba ku bakandida b’imitwe ya politiki n’abigenga.

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 13 Kanama, aho imitwe ya Politike yatangiye kwivuga ibigwi imbere y’abaturage mu turere twose tw’igihugu.

Munyaneza Charles,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, yabwiye umunyamakuru ko kugeza ubu yaba amashyaka cyangwa abakandida bigenga nta bibazo barahura na byo bibangamira ukwiyamamaza kwabo.

Munyaneza yagize ati “Kugeza ubu nta kibazo kidasanzwe twari twabona cyangwa twumva, buri munsi tuvugana n’abakandida. Kuri twe biragenda neza nk’uko amategeko n’amabwiriza abiteganya […] Turabona n’abaturage babyitabira ku bwinshi, n’abakandida bigenga bafite abantu, ndabona ari byiza.”

Nubwo bikiri mu ntangiriro, Munyaneza agaragaza ko nta kugongana kw’abakandida n’inzego z’ibanze kurabaho, n’ahabaye ukujijinganya niba umukandida yakwiyamamariza nko ku isoko, baravugana bagasobanurirwa neza.

Munyaneza ati “Tugereranyije n’iby’ubushize [mu matora yo mu 2017] tubona barushaho gusobanukirwa, cyane cyane bano bo mu nzego z’ibanze ni bo babaga badasobanukiwe neza amabwiriza, bagahura n’abakandida hakagira ibyo batumvikanaho, n’abakandida hari abashaka kwiyamamariza ahantu hatariho ariko ubu n’ugize ikibazo arasobanuza.”

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu, hagiye habaho kugongana, binatuma abayobozi bamwe barimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jérémie, batabwa muri yombi, bakekwaho kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza kuri bamwe mu bakandida.

Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, abakandida b’imitwe ya politiki itanu, FPR Inkotanyi n’indi byifatanyije; PSD; PL; PS Imberakuri na Green Party, ikomeje kwegera abaturage yerekana icyo izabagezaho niramuka itorewe kugira intumwa za rubanza zishinzwe gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no gukurikirana ibibazo by’abaturage.

Uretse amashyaka, abakandida bigenga bane; Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe na Nsengiyumva Janvier, nabo bari kugera mu baturage, basaba amajwi ariko bakavuga n’ibyo bazaharanira ko Guverinoma yakorera abaturage baramutse batowe.

Kuri uyu wa 16 Kanama Abakandida bahatanira imyanya igenewe abagore nabo batangiye kujya kwiyamaza mu gihe ab’urubyiruko bo bazatangira kugera mu baturage mu cyumweru gitaha.


Abakandida depite ba FPR Inkotanyi Ngoma

Abakandida ba PSD batangiriye mu Karere ka Ngoma
Abaturage bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku bwinshi mu gihugu hose kandi bikorwa mu mutuzo

Chief Editor

  • admin
  • 16/08/2018
  • Hashize 6 years