Nduhungirehe yagize icyo avuga kuri Rugema wigambye gushimuta Abanyarwanda muri Uganda

  • admin
  • 15/01/2019
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku magambo yavuzwe na Rugema Kayumba ushinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya bamwe mu banyarwanda muri Uganda.

Mu gihe hakomeje kumvikana bamwe mu Banyarwanda bashimuswe abandi bagatawe muri yombi bari muri Uganda,hakaza gutungwa agatoki uwitwa Rugema Kayumba ko akorana bya hafi n’inzego z’Iperereza ry’igisirikare cya Uganda (CMI) iyoborwa na Brig. Abel Kandiho n’Abakora mu Rwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) iyobowe na Rtd Frank Kaka Bagyenda mu guta muri yombi Abanyarwanda.

Ambasaderi Nduhungirehe yagarutse ku magambo ya Rugema Kayumba mu gutanga igitekerezo ku by’uwitwa Ntayombya Sunny kuri twitter ye aho yijujutiraga itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda muri Uganda,

Agira ati “Leta ya Uganda igomba kureka gutoteza, gukorera iyicarubozo no kwica Abanyarwanda.”

Nduhungirehe nawe yahise yungamo ati“Muri Mutarama 2018 ubwo imikoranire ya RNC (Umutwe wa Kayumba urwanya Leta y’u Rwanda) na CMI yamenyekanaga mu bitangazamakuru, Rugema Kayumba n’abakozi ba CMI ntibigeze bahakana ukuri. Ahubwo yabinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ati “ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.”


Ni kenshi bimwe mu bitangazamakuru byo mu Karere byagiye bitangaza ko RNC ya Kayumba Nyamwasa ikorera muri Uganda kandi ko ariyo itunga agatoki Abanyarwanda ngo batabwe muri yombi by’umwihariko mu Mujyi wa Mbarara.

Gusa uruhande rwa Kayumba Nyamwasa ntacyo ruratangaza ku kuba rwaba rugira uruhare mu gushimuta Abanyarwanda muri Uganda.

Uyu mugabo Rugema, ni mwene Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko yavukiye mu nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara mu gihugu cya Uganda.Umugorewe ni Peace Umutoni umugandekazi.


Rugema Kayumba mwene Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/01/2019
  • Hashize 6 years