Ndizeza Abanyarwanda ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo icyo badutezeho kiboneke-PS mushya wa MINALOC

  • admin
  • 07/11/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamabanga uhoraho mushya wa Minisiteri y’ubutegetsi (MINALOC), Dusengiyumva Samuel, yijeje abanyarwanda ko agiye kubakira ku byo mugenzi we, ikipe ya Minisiteri ndetse n’ikipe zitandukanye ziri mu turere zakoraga, kuko hari akazi keza zakoraga bityo akabasha kugera ku cyo Abaturage bamutezeho.

Yabivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, mu muhango wo guhererekanya ububasha na Ingabire Assumpta yasimbuye.

Uyu Ingabire Assumpta we yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.

Nyuma yo guhererekanya ububasha na mugenzi we, Ingabire yabwiye itangazamakuru ko yifuza ko umusimbuye yazibanda cyane ku gufasha kongerera imbaraga utugari ndetse no gushyiraho uburyo gahunda zo kuvana abaturage mu bukene zarushaho gutanga umusaruro.

Madamu Ingabire yagaragaje ko igisabwa ahanini ari ugukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, ku buryo gahunda za Leta ziza ari ukubunganira.

Agendeye kuri ibi,umunyamabanga uhoraho mushya wa MINALOC,Dusengiyumva Samuel, yavuze ko agiye kubakira ku byo mugenzi we, ikipe ya Minisiteri ndetse n’ikipe zitandukanye ziri mu turere zakoraga, kuko hari akazi keza zakoraga.

Ati “Hari gahunda y’uko akagari kaba ahatangirwa serivise, turifuza ko serivisi zitangwa ku muturage ziba serivisi zihuse, zimworoheye, kandi zitangwa ku gihe. Icyo ni ikintu gikomeye, tuzafatanya n’izindi nzego, tunakoresha ikoranabuhanga kugira ngo abaturage tubashe kubaha Serivisi nziza”.

Yavuze ko ikindi agiye gushyiramo imbaraga ari gahunda zo kuvana Abanyarwanda mu bukene, yubakiye kuri gahunda zitandukanye igihugu gifite zo kwihutisha iterambere n’izo guteza imbere uturere.

Ati “Tugomba gushyira mu bikorwa izo gahunda kandi ku gihe. Hagomba kubakwa uburyo ubushobozi bw’igihugu bushyirwa mu bikorwa butuma abaturage bava mu bukene, kandi babigizemo uruhare, bagakora imirimo ibazanira inyungu ariko nanone bakabasha gufashwa gukora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye na za VUP, HIMO, gahunda zo kuzigama, hari ibintu bitandukanye abantu bazubakiraho”.

Dusengiyumva yavuze ko yizera adashidikanya ko hari intambwe ikomeye izaterwa muri iki gihe agiye gufatanya n’abandi asanze.

Ati “Akazi njemo ni inshingano zikomeye kubera uruhare zifite mu iterambere ry’igihugu ariko dufite ubushake, dufite imbaraga, ndizeza Abanyarwanda ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo icyo badutezeho kiboneke”.

Muri uwo muhango wo guhererekanya ububasha, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yashimiye Ingabire Assumpta yaje asanga muri Minisiteri, ndetse amusaba kuba Ambasaderi mwiza w’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, aho agiye kuba Umunyamabanga uhoraho.

Dusengiyumva na Madame Ingabire nk’abanyamabanga bahoraho bombi bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabagiriye ikizere akabaha inshingano.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/11/2019
  • Hashize 5 years