Ndashima Imana yari yaradutije Kizito Mihigo ariko none ikaba inamwisubije- Umubyeyi wa Kizito Mihigo

  • admin
  • 22/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020 habaye umuhango gusezera kuri Kizito Mihigo wabereye mu rugo mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Ndera mu kagari ka Busanza, misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatulika ya Ndera ndetse no kumuherekeza ku irimbi rya Rusororo.

Iyi mihango yitabiriwe n’abagize umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze, abo bari bahuriye ku mwuga wo guhanga no kuririmba ndetse n’abihaye Imana.

Mu butumwa umubyeyi we yatanze, yavuze ko ashima Imana kuba yaramuhaye Kizito mu myaka 38 ishize, ariko na none ikaba yongeye kumwisubiza.

Yagize ati “Mbere na mbere ndashima Imana yari yaradutije Kizito Mihigo imyaka 38 ariko none ikaba inamwisubije, numva ari iby’agaciro, imwisubije tukimukunze kandi tumushaka n’ikimenyimenyi namwe muteraniye hano murabigaragaza. Ndongera gushima Imana kuba imwisubije, akaba ari nayo mpamvu namwe mbasaba ngo mumurekure kuko nanjye namurekuye, namuhaye Imana.”

Ati “Ndashima mwese muteraniye hano uko mungana, kuba muri hano ni uko mwankundiraga umwana, ndashaka kubabwira ko turi kumwe haba mu byiza no mu bibazo, gusa murabizi ko iyo uragiye Inka nyirayo iyo aje urayimusubiza ukamubwira uti yakire databuja, nanjye ndamumuhaye nk’uko yari yaramumpaye.”Iribagiza kandi yabwiye abitabiriye gushyingura Kizito kujya basaba imbabazi no kuzitanga.


Kizito Mihigo yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1981 mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu babyawe na Buguzi Augustin na Iribagiza Placidie. Mihigo afite imyaka 9, yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiliziya Gatulika. Mu mwaka w’1994, se yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Kizito Mihigo yigeze kuvuga ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ari mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa yaririmbaga. Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda.

JPEG - 372.9 kb
Iribagiza kandi yabwiye abitabiriye gushyingura Kizito kujya basaba imbabazi no kuzitanga.

Tariki ya 13 z’uku kwezi kwa kabiri, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda . rwari rwatangaje ko inzego z’umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo yafatiwe mu karere ka Nyarurugu ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi agamije kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

RIB yavugaga ko iperereza ryatangiye kuri ibyo byaha no ku cyaha cya ruswa ngo ashyikirizwe ubucamanza.yari yakomeje ivuga ko nk’Umuntu warekuwe ku mbabazi za Perezida yategekwaga kujya yiyereka ubushinjacyaha buri kwezi no gusohoka mu gihugu agomba kubiherwa uruhushya n’urwego rushinzwe ubucamanza.

Nyuma yaho Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare yasanzwe yiyahuye agapfa.

Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragara, ryagiraga riti “Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

JPEG - 393.5 kb
Iyi mihango yitabiriwe n’abagize umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze, abo bari bahuriye ku mwuga wo guhanga no kuririmba ndetse n’abihaye Imana.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/02/2020
  • Hashize 4 years