Nange nigeze kuba umukanishi: Minisitiri Johson Busingye

  • admin
  • 28/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Minisitri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta yatekereje urubyiruko rwamutuye ikibazo cyo kubura akazi uko we yitwaye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye agategereje.

Johnston Busingye yaganirizaga urubyiruko rw’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo minisiteri ayoboye yazisuraga mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma aho zicumbitse ngo bifatanye muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ni mu rugo rurimo abahungu n’abakobwa bageze kuri 31 bagiye bakurwa ahantu hatandukanye mu mashuri yisumbuye, bitewe n’uko bajyaga babura aho bataha mu bihe by’ibiruhuko, nyuma haza gutekerezwa kubashakira icumbi bahuriyeho. Yabwiye aba basore n’inkumi amwe mu mateka ye yo gushaka akazi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, maze arusaba ko rutagomba kwicara ngo rutegereze akazi.


Imfubyi za Jenocide zatujwe mu nzu imwe iri i Huye

Minisitiri Busingye Yagize ati “Njyewe nakoze mu igaraje ndagije kwiga amategeko! Abantu bakandeba bakabona ndi umukanishi usobanutse, ariko nkavuga ngo ‘umwanya wo kwirirwa nicaye mu rugo njye njya hariya nibabwira ngo jya kuzana icyuma nkizane nisabwa gusunika imodoka nyisunike’.” Yakomeje agira ati “Ubu nzi kuvana ipine mu modoka kurusha abakanishi bose babaho ariko byatumye abantu benshi cyane bamenya ntangira kubona akazi. Muri ubu bwana bwiza bwanyu, mu ngeso nziza zanyu, mugukundana kwanyu, mukunde umurimo. Umurimo niwo ugutoranya akeshi cyane umurimo uragutoranya si wowe uwutoranya”

Minisitiri Busingye yabwiye uru rubyiruko ko n’abanyaburayi bafatwa nk’abateye imbere, abakora mu mahoteli ari abana biga muri za kaminuza b’abazungu. Uku ni ko yabivuze mu magambo ye bwite: “Tujya i burayi kenshi usanga mu mahoteli hafi ya hose 100% abana b’abazungu babakora mu mahoteli ari abana biga za kaminuza hafi ya bose. Ni bo bacuranga, ni bo batuma ku isoko, ni bo bagabura kandi mbantekerezako bafite imiryango bakomokamo.” Yakomeje agira ati “Niba ushaka akazi ntako ufite ntutangira ugira uti ndashaka kuba meya cyangwa umwungirije, cyangwa ndashaka kuba mwarimu nintakabona ntabwo nzakora” Avuga ko abafite akazi bose mu myanya itandukanye baba bafite amateka y’ibyo batangiriyeho bitandukanye kandi ngo iyo niyo nzira yo kugera ku kazi ikoreshwa ku Isi hose.

Muri aba bana batangira imiryango aba bahungu banamubwiye ko n’uwagira amikoro make muri bo kubaka bitamworohera kubera kubura inkwano. Minisitiri yavuze ko bishimishije kuko aba bana bageze aho bakenera inkwano ati “Kuri twe ni byinshimo bikomeye cyane rwose nagira ngo n’ikibazo cy’inkwano muzakidushinge. Ntabwo dushaka abasore n’inkumi bajyaho bakifuza kubana ariko inkwano ikababera ikibazo.” Avuga ko iki kibazo uzajya akigira azajya akibamenyesha bakakigaho ngo kuko bagiye bazingwa byaba ari bibi. Minisitiri kandi yanabasezeranyije kubafasha mu kurangiza ikibazo cy’abagikurikiranye imitungo yabo yangijwe muri jenoside itarishyurwa.

Ku kibazo cy’abatsindwa bakabura amafaranga yo kwishyura ibizimani batsinzinzwe nk’uko bitegenywa na minisiteri y’uburezi Minisitiri yabasabye kwiga bashyizeho umwete bakirinda gutsindwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/12/2015
  • Hashize 8 years