Nagize uruzinduko rugufi rw’akazi muri Kenya ariko rutanga umusaruro – Perezida Kagame
Kuri uyu wa Kane taliki ya 03 Gashyantare 2022, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rugufi rw’akazi muri Kenya, yahuye na Perezida w’icyo gihugu Uhuru Kenyatta i Nairobi bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zijyanye n’ubutwererane bw’ibihugu byombi ndetse n’ubw’Akarere.
Muri iyo nama, Perezida Kenyatta na Perezida Kagame baganiriye ku nzego zitandukanye z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi birimo ubucuruzi n’ubwikorezi. Aba bayobozi bombi kandi baganiriye ku bibazo bivuka bijyanye n’Akarere ndetse n’umugabane w’Afurika,
Ku bucuruzi, Perezida Kenyatta yavuze ko umwanya u Rwanda ruhagazeho muri aka Karere utuma ruba umufatanyabikorwa w’ubucuruzi mwiza wa Kenya, cyane ko ari irembo rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’isoko ryagutse mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezidansi ya Kenya ishimangira ko Perezida Kenyatta yishimiye icyemezo cy’u Rwanda cyo kongera gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, avuga ko bizorohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu hagati y’ibihugu byombi bituranye.
Perezida Kagame wagarutse i Kigali, yagize ati: “Nagize uruzinduko rugufi rw’akazi ariko rutanga umusaruro, aho nahuye na Perezida Uhuru Kenyatta i Nairobi muri iki gitondo. Ubu noneho nagarutse mu rugo! Nakunze uko byagenze… isaha imwe y’urugendo, isaha imwe yo kugaruka i Kigali. Hiyongeyeho isaha imwe y’ibiganiro ubariyemo igihe cyo kuva ku kibuga cy’indege ukerekeza kuri Perezidansi ya Kenya no kugaruka ku kibuga cy’indege. Twaganiriye kuri byinshi.”
Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’ibihugu byombi, Perezida Kenyatta yahamagariye u Rwanda kongera ibicuruzwa biva muri Kenya no gukomeza kubyaza umusaruro serivisi zinoze zo ku cyambu cya Mombasa mu buryobwo koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Umukuru w’Igihugu cya Kenya yijeje mugenzi we w’u Rwanda ukwiyemeza bafite mu guharanira ko ibihugu byombi bifatanya mu guteza imbere ibitekerezo by’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigamije inyungu z’abaturage bo mu Karere.
Aba bayobozi bombi kandi bashimangiye ko biyemeje gufatanya gushakira igisubizo kirambye amakimbirane yo Etiyopiya, Sudani, Sudani y’Amajyepfo na Somaliya, bavuga ko Kenya n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare runini mu guteza imbere ibiganiro n’amahoro hagati y’amashyaka ashyamiranye.