Nagira ngo mbabwire ko inkwano atari itegeko-Minisitiri Nyirasafari

  • admin
  • 27/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance yatangaje ko ubushobozi buke budakwiye kuba impamvu ibuza abantu gushyingirwa ngo ntibafite inkwano cyangwa amafaranga yo gukoresha ubukwe ngo bitume badashakana kuko inkwano atari itegeko.

Ibi yabitangarije mu Karere ka Ngororero, ubwo yifatanyaga na baturage bako mu imurikabikorwa ku kwimakaza ihame ry’uburinganire.Aha habereye igikorwa cyo gusezeranya ku mugaragaro imiryango isaga 140 yabaganaga bitemewe n’amategeko, nka kimwe mu bifasha kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko mu bitera abantu benshi kubana batarasezeranye byemewe n’amategeko hashobora kuba harimo no kuba inkwano ihanitse mu gihe mu muco nyarwanda yari ikimenyetso cy’ubumwe hagati y’imiryango igiye gushyingiranwa.

Yagize ati“Inkwano ntikwiye kuba inzitizi yo gutuma abantu bataza imbere y’umwanditsi w’irangamimerere ngo bigaragaze amategeko abamenye.Nagira ngo mbabwire ko inkwano atari itegeko, mu mategeko y’u Rwanda iyo tuvuze gushyingiranwa nta na hamwe bigomba kubaho ari uko hatanzwe inkwano.Iyo itabonetse nta bwo bikwiriye kubuza ko ubukwe butaha.”

Minisitiri Nyirasafari yasabye abategura ubukwe burenze ubushobozi bwabo kubihagarika kuko bidakwiye arongera agaragaza ko ubushobozi bucye budakwiye kuba imbogamizi mu ishyingirwa.

Yagize ati “Niba hari igihari mugisangire ariko niba nta gihari twe kumva ko ari igisebo, mu mategeko ntaho byanditse ndetse no mu muco ntaho biri ko niba udafite ibyo byose udashobora gushyingirwa”.

Abavuga ngo muzafata inguzanyo mukore ubukwe bikwiye guhagarara, urubyiruko rwikwishyira aho ubushobozi bwarwo butagera kandi n’imiryango n’abaturanyi tubibafashemo.

Yagize ati“Ababyeyi tugomba kubyumva gutyo ntitubangamire abashaka gushyingiranwa igihe bujuje ibisabwa n’amategeko, ntihakagire inzitizi y’ubushobozi ibaho.”

Ikibazo cy’inkwano gikunze kwigaragaza cyane mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba aho hagaragajwe ibibazo by’umwihariko byo guhenda kw’inkwano n’ibisabwa umuryango w’umukobwa kugira ngo ubukwe butahe.Mu duce tumwe na tumwe tw’Intara y’Iburasirazuba nka Nyagatare inkwano irahanitse ku buryo atari buri musore wabasha kuyigondera.

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngoma batangarije Muhabura.rw ko inkwano muri aka karere zishobora kugera ku bihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda ariko noneho ibyo bashyingiza umukobwa byikuba inshuro zirenze ebyiri.


Habereye igikorwa cyo gusezeranya ku mugaragaro imiryango isaga 140 yabaganaga bitemewe n’amategeko


Minisitiri Nyirasafari yavuze ko mu gihe inkwano itabonetse bidakwiye kubuza ubukwe gutaha
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/11/2018
  • Hashize 5 years