Muzika n’ibisa nabyo nibwo buzima bwange -“Dj Tyga”

  • admin
  • 23/06/2016
  • Hashize 9 years
Image

IRADUKUNDA Jacque, umusore ukiri muto ukomoka mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe akaba azwi cyane nka Dj Tyga akaba akorera ibikorwa bye byo gucuruza umuziki ndetse n’ibijyanye nayo mu isoko rya Kamembe kuri ubu noneho akaba afite byinshi ahishiye abakunzi ndetse n’abagenerwabikorwa be.

Mu kiganiro na Muhabura.rw Dj Tyga yadutangarije ko intego ye ari ugufasha abahanzi bo muri Rusizi cyane cyane aba hano muri Kamembe kwamamaza ibihangano byabo ndetse no kubimenyekanisha.

Iki ni ikiganiro twagiranye:

Muhabura.rw: Uratangira Utwibwira?

Dj Tyga: Iradukunda Jacque ariko nzwi cyane nka Dj Tyga cyangwa se Dj Cyaka.

Muhabura.rw: Tugusanze hano ku muhanda ndabona wicaye imbere ya machine, niko kazi kawe?

Muhabura.rw: none c ubona hari icyo bifasha abahanzi bo muri aka gace kuba uhari uri nk’umuntu uzwi kandi ukunzwe nabatari bake?

Dj Tyga: aseka yeah, birabafasha cyane kuko indirimbo zabo ndazikina cyane ahantu hose ncuranga haba mu makwe ndetse na hano ku kazi. Iyo rero abakunzi babo bazumva ,urumva ko na nyirigihangano aba amenyekana.

Muhabura.rw: iyo ucuruje indirimbo amafaranga ni wowe yishyurwa si nyirindirimbo, ubwo we uwo musaruro windirimbo ye umugeraho gute?

Dj Tyga: aseka hahahahahahaha, ndakeka abahanzi abfite cooperative yabo. Hari amafranga dutanga buri cyumweru ubwo abayakira bafite uko babagezaho ako akantu tu.

Muhabura.rw: ubundi usibye gucuruza umuziki nta kandi kazi ukora?

Dj Tyga: no, aka niko kazi kange ka buri munsi. Murabona ibyuma hano. Ncuranga mu makwe(sonorisation) ndetse no mu birori bitandukanye.

Muhabura.rw: urateganya iki mu myaka 5 iri imbere?

Dj Tyga: aseka hahahahahaha. Mu myaka itanu iri imbere ndaba ndi umuntu ukomeye cyane. Ndateganya kugura ibyuma bindi byiyongera kuri ibi ngakora studio ikomeye ndetse nkagura nakazi kange kuko hari henshi muri Rusizi batabona izi services za muzika hafi yabo.

Muhabura.rw: Tyga, reka tugushimire cyane kuganira na muhabura.rw kandi tukwifurize akazi keza no guhirwa.

Dj Tyga: Murakoze cyane





Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/06/2016
  • Hashize 9 years