Muzika ni impano kandi iyo mbona abica Hip Hop bintera kutazacogora- “Insp Badox”

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Insp. Badox, Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop wamenyekanye mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe cyane nk’iyitwa “Ibihe bya Nyuma” afatanije na Bull Dogg , nyuma y’iminsi benshi bamwibzaho byinshi ndetse bamwe bemezako yaba yararetse umuziki kuri ubu yagarutse n’indirimbo Nshyashya yitwa “Sinzacogora”.

Mu kiganiro yagiranye na Muhabura.rw, Badox yadutangarije ko iminsi yose amaze adakora umuziki ntago yigeze yicara ahubwo yari ahugiye muri gahunda nyinshi zijyanye n’Ubucuruzi ariko bitavuzeko n’umuziki atawukoraga ahubwo ni uko ntamwanya uhagije yari afite wo kuba yagaragara mu ruhando nk’uko byahoze mbere hose. Insp Badox ubarizwa mu itsinda rya G.Batarian ngo we abona injyana ya Hip hop igenda ikendera ndetse n’abo yari yarasize mu kibuga yizeye ko bazakomeza kusa ikivi muri iyi njyana ahubwo nibo bagenda bayisubiza inyuma.

Mu magambo ye ati :“ngewe ntawe ntunga urutoki ariko mwese Abanyarwanda muba mubibona ko hip hop igenda isenyuka ari nayo mpamvu nkange mba ndebye kure ngafata umwanzuro wo kugaruka mu kibuga ngo mbahe injyana y’umwimerere kandi sinzacogora nk’uko indirimbo yange ngiye kuzana izaba yitwa ndetse mukaba muzayibona ifite n’amashusho yayo mu gihe cya vuba aha.”

Badox kandi yatwemereye ko nta gahunda afite yo kongera guhagarika umuziki ahubwo we agiye gushyiramo imbaraga zidasanzwe ndetse akagaragara no mu bitaramo binyuranye.


Kanda hano urebe agace gato kazaba kagize indirimbo nshyashya ya Badox yitwa “Sinzacogora”

Kanda hano urebe indirimbo ya Insp Badox yitwa “Ibihe byanyuma” ari kumwe n’umuhanzi Bull Dogg

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years