Muzakomeze gukumira ikibi -IGP Emmanuel K. Gasana

  • admin
  • 15/01/2018
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda yasezeye mu cyubahiro aba-ofisiye bayo bagera ku 111 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bashimirwa umusanzu bagize mu gutuma u Rwanda ruba igihugu gitekanye.

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 14 Mutarama uyu mwaka ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru nyuma y’Iteka rya Perezida rizamura mu ntera aba-ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 1 015 rikanashyira mu kiruhuko cy’izabukuru abagera ku 111.


Umwe mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Rtd ACP Elisa Kabera, wavuze mu izina rya bagenzi be,

Umwe mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Rtd ACP Elisa Kabera, wavuze mu izina rya bagenzi be, yagarutse ku rugendo rutoroshye rwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu ahereye ku rugamba rwo kukibohora kugeza Polisi y’u Rwanda ishyizweho; ari na yo batashye babarizwamo.

Yagize ati: “Ndatinda ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko bitwibutsa byinshi. Ndishimira ko icyo twaharaniye twakigezeho, tukaba dufite igihugu n’ubuyobozi buzirikana imbaraga twatanze bugahora buduha icyubahiro gikwiriye.’

Rtd ACP Kabera yakomeje ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame, ku bushishozi n’ubushobozi yababonyemo bigaragazwa n’impeta batashye bambaye.

Yijeje ubuyobozi bwa Polisi ko bazakomeza kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu ndetse aho bagiye bazakomeza kubungabunga umutekano banarwanya uwo ari we wese wahirahira ashaka gusenya ibyo cyagezeho.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, unafite Polisi mu nshingano ze , Johnston Busingye, yashimiye aba-ofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku kazi keza bakoze kahesheje isura nziza Polisi y’u Rwanda haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Yavuze ko abasezerewe bazakirwa neza aho bagiye kuko akazi bakoreye igihugu buri wese akazirikana.

Yagize ati “Uwo dusezeraho wese ndizera ko atatinya kuvuga aho aturutse kuko urwego yakoreye uyu munsi ruhagaze neza. Abo musize bazabibuka kandi n’abo musanze bazabashima.’’

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye aba-ofisiye bagiye mu kiruhuko ku butwari n’umurava byabaranze mu rugendo bashoje.

Ati ” Mu gihe kigoye mwaritanze bihagije, mwirinze guta umurongo. Ni yo mpamvu igihugu kibasezereye mu cyubahiro kibagomba. Turabashimiye, kandi tuzakomeza gukorana.’’

Yijeje Aba ba-ofisiye ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi; kandi ko bazahabwa ibibagenerwa byose nk’uko amategeko abiteganya.

IGP Gasana yabwiye kandi abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ko bagifitiye igihugu igihango cyo gukomeza kubungabunga umutekano n’iterambere ryacyo.

Ati “Muzakomeze gukumira ikibi hagamijwe gusigasira umutekano mwaharaniye, kandi muzakomeza guharanira.”


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye aba-ofisiye bagiye mu kiruhuko ku butwari n’umurava byabaranze mu rugendo bashoje.

Aba-ofisiye ba Polisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo babiri bo ku rwego rwa Komiseri, 27 bo ku rwego rwa ba-ofisiye bakuru na 82 bo ku rwego rwa ba-ofisiye bato, muri bo hakaba harimo abagore batanu.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/01/2018
  • Hashize 7 years