Mutesi Jolly yaje mu bakobwa 24 bazatoranywamo nyampinga uhiga abandi ku isi

  • admin
  • 12/12/2016
  • Hashize 8 years
Image

Beauty with the Purpose’ nicyo kiciro gikomeye muri bimwe mu bigize iri rushanwa ryo gutoranya nyampinga uhiga abandi ku isi. Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 yaje mu bakobwa 24 bashobora kuvamo uzaryegukana.

Ahanini iki kiciro kugirango ugitambukemo, ngo babanza kureba ibikorwa buri nyampinga uhagarariye igihugu cye yagiye akora.

Bityo rero bigahuzwa n’imyitwarire ye mu irushanwa akaba yashobora kubona amanota amutambutsa. Kuri Jolly, amanota menshi yari ku bikorwa amaze gukora mu gihe cy’amezi 10 amaze ari nyampinga.

Ibyo bikorwa yakoze birimo kuba yaratanze mituelle de santé ku bantu 1000, kuba afite abana akamishiriza amata buri kwezi bakuze nabi ‘Kugwingira’ n’ibindi.

Nubwo yashoboye kuza muri 24, Kagame Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ifite nyampinga mu nshingano zayo, ya bwiye itangazamakuru ko aho bigeze ariho hakomeye.

Ati “ Ubu nibwo irushanwa risa nkaho ritangiye. Kuko iki kiciro nicyo abantu benshi baba bategereje kubona ko bakijyamo ubundi bagahatanira ikamba nyabyo!!Gusa Jolly azi intego yamujyanye”.

Umukobwa uzegukana iki kiciro agomba guhabwa amadolari 10.000$. ari hafi muri miliyoni 8.230.000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Bitewe n’imyitwarire no gushyira mu bikorwa ibyo irushanwa risaba, muri aba 24 bagomba kuzongera gutoranywamo 10 abandi 14 bagasezererwa. Noneho hakaboneka batanu bazanavamo uzegukana iki kiciro.


Aba nibo bakobwa 24 bashoboye gutambura mu 117 bari bari mu irushanwa

Yanditswe na MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/12/2016
  • Hashize 8 years