Mutangana wasimbuye Richard Muhumuza nk’Umushinjacyaha Mukuru ategerejwe n’Akazi katoroshye
- 19/12/2016
- Hashize 8 years
Inteko Rusange ya Sena yemeje Richard Muhumuza nk’Umushinjacyaha mu Rukiko rw’Ikirenga na Mutangana Jean Bosco uheruka gusabirwa na guverinoma ngo amusimbure ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru, nk’uko biteganywa n’itegeko.
Inama y’abaminisitiri yo ku wa 09 Ukuboza 2016 yemeje Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru ku mwanya w’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga na ho Mutangana Bosco asabirwa kwemezwa nk’Umushinjacyaha Mukuru.
Harimo kandi Mutoro Antonia wasabirwaga kuba Umuyobozi Mukuru mu Kigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo, CESB.
Mu nteko rusange y’Igihembwe kidasanzwe ya Sena yabaye kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza, Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscène, yavuze ko mu gusuzuma amadosiye y’aba bayobozi bagiye babanza gusuzuma mbere na mbere ububasha bw’inzego zisabirwa abayobozi, hakarebwa no ku bushobozi bwabo bwite.
Yavuze ko bagiye bareba ububasha bw’urwego n’ubusabirwa, hagasuzumwa niba azashobora kugira uruhare mu kurangiza inshingano z’urwego agiye gukorera.
Kuri Muhumuza hitawe ku nshingano z’Urukiko rw’Ikirenga zirimo kuburanisha ku rwego rw’Ubujurire imanza zaciwe ku rwego rwa Mbere cyangwa urwa Kabiri n’Inkiko zirimo Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi cyangwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare iyo zagaragawemo ibibazo, cyangwa kuburanisha abayobozi bakuru b’igihugu kugeza kuri Perezida wa Repubulika.
Mu kiganiro cyahuje Muhumuza na Komisiyo, Senateri Sindikubwabo yavuze ko cyibanze ku byo yumva yazashyira imbere mu kazi no mu nshingano ahamagariwe yifashishije ubunararibonye yabonye mu butabera igihe cyose yari umushinjacyaha, no ku bibazo bigaragara mu Rukiko rw’Ikirenga n’abaturage batanyurwa rimwe na rimwe n’ibyemezo by’ubutabera.
Ati “Ibigaragara mu kiganiro ndetse binagaragara no mu mwirondoro we ni uko afite ubunararibonye buhagije ndetse no mu rwego rw’ubutabera nk’Umushinjacyaha. Agaragaza ibibazo by’ingenzi biri mu butabera muri rusange, ndetse no mu Rukiko Rw’Ikirenga by’Umwihariko, aho agaruka ku birarane, aho Ishyirwaho ry’Urukiko rw’Ubujurire rizafasha gukemura kiriya kibazo cy’ibirarane ku manza zimwe zajyaga mu rukiko rw’Ikirenga.”
“Nahindura icyicaro ubundi ngo yari ubucamanza uhagaze, ubu akaba agiye kuba umucamanza mu butabera bwicaye, atwizeza ko afite ubunararibonye yaboneye muri ruriya rugendo ku buryo azagira uruhare mu gufasha Urukiko rw’Ikirenga kurangiza inshingano zarwo.
Richard Muhumuza yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kuva yarangiza amashuri akaba yarakoze akazi ke kose mu butabera ariko mu birebana n’Ubushinjacyaha, aho kuva mu 2013 yari Umushinjacyaha Mukuru, 2011-2013 akaba Umushinjacyaha mu biro by’Umushinacyaha Mukuru n’indi myaka guhera 2007-2011 akaba yarayoboraga Ubushinjacyaha mu rwego rwisumbuye.
Ku bigendanye n’Umwanya w’Umushinjacyaha Mukuru, Komisiyo yaganiriye na Mutangana Jean Bosco wavutse mu 1971, ufite Masters mu mategeko y’ibyaha Mpuzamahanga no kugenza ibyaha yakuye mu Buholandi mu 2015.
Yakoze cyane mu Bushinjacyaha, aho kuva mu 2014-2016 yari Umushinjacyaha mu biro by’Umushinjacyaha Mukuru, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha kuva 2004-2009, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside kuva 2007-2010, ndetse yabaye ‘Premier Substitut’ i Cyangugu no mu Mutara.
Senateri Sindikubwabo ati “Biragaragako usabirwa kwemezwa nk’Umushinjacyaha Mukuru ari umuntu wakoze umurimo we mu Bushinjacyaha ndetse mu myaka iheruka akaba yari mu Bushinjacyaha Bukuru n’ubundi.”
“Yatugaragarije ko afite ubunararibonye ndetse biragaragara mu mwirondoro we, imbogamizi zikigaragara mu Bushinjacyaha harimo ikurikirana ry’abakoze Jenoside bari mu mahanga ndetse ko azashyiramo imbaraga rwose ku buryo ikurikirana ryabo ryashyirwamo imbaraga zikagera ku musaruro.”
“Hari ikibazo cy’ikurikirana ry’abanyereza imitungo ya leta ndetse n’imikoranire itanoze kuri bamwe mu bashinjacyaha, aho yatugaragarije ko nubwo ari urwego rushinja ibyaha hari aho hajya haboneka bamwe nabo bagaragarahoibyaha, rimwe na rimwe bya ruswa, ko azashyiramo imbaraga ku buryo ibyo abirwanya.”
Indi dosiye yasuzumwe ni isabira Mutoro kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo, CESB, ikigo gishya cyahinzwe gisimbura Ubunyamabanga bw’ikigo cyari gishinzwe ubushobozi , akaba yari akibereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Gifite inshingano zirimo kugira inama guverinoma ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije guteza imbere ubushobozi bw’inzego z’imirimo n’abakozi, n’uburyo bihuza n’iterambere ry’umurimo.
Mutoro yavutse mu 1968, akaba afite Masters mu burezi yakuye muri Kaminuza ya Leeds mu 2002, yanabaye umwarimu muri Kist.
Abo bayobozi bose bemejwe n’abasenateri 24 bitabiriye Inteko rusange idasanzwe kuri uyu wa Mbere, hakaba nta mpfabusa yabonetsemo cyangwa ngo hagire n’umwe wifata.
Abasenateri bari bitabiriye Inteko rusange ya Sena
Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw