Mushikiwabo yavuze ko hari byinshi byahindutse mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa kubera Perezida Macron

  • admin
  • 12/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, urimo kwiyamamariza kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), yatangaje ko asanga kuva Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa hari ubushake bufatika mu kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.

Macron watangiye kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku mwanya akomeje kwiyamamariza.

Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ku itariki ya 2 Kanama, Mushikiwabo yavuze ko kuva Macron yajya ku butegetsi, ubona ko u Bufaransa bushyize imbaraga mu kuzahura umubano wabwo n’u Rwanda.

Ati “Navuga ko kuva Perezida Macron yayobora u Bufaransa hari ubushake bugaragara. Icyo cyifuzo cyo kongera kubaka umubano ushingiye ku cyizere cyari cyarayoyotse mu myaka hafi 25 ishize, ndizera ko ari intangiriro y’umubano urangwa n’amahoro.”

Mushikiwabo yakomeje avuga ko kuri ubu inzira yo kuganira hatabayeho kwishishanya kandi n’ibibazo bikomeye bikagarukwaho isa n’iyaharuwe.

Ati “Ikibazo cyaciyemo ibice u Bufaransa n’u Rwanda ni ikibazo gikomeye, kiremereye; ntabwo rero nshobora koroshya ibintu cyangwa ngo nshake ibisubizo byoroheje.”

U Bufaransa bushinjwa gushyigikira no gutera inkunga leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igahitana ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Hashize igihe gito Macron atowe, Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko hari ikintu gitegerejwe kuri uyu mugabo aho yabisobanuye agira ati “imyitwarire y’u Bufaransa ku Rwanda ntizahinduka mu gihe butarahindura uburyo bwitwara kuri Afurika mu rusange. Ibyo byombi bifitanye isano. Hari ikintu gishya dutegereje kuri Perezida Macron, kwihutira gushyiraho imikorere mishya no gushyira iherezo ku myaka ishize y’urujijo.”

Muri Gicurasi uyu mwaka kandi Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa, aho yakiriwe na Macron, bagirana ibiganiro byagaragaje ubushake budafunguye buganisha ku mubano w’ibihugu byombi n’umugabane w’Afurika muri rusange. Ni nabwo iki gihugu cyemeje ko gishyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku mwanya w’umuyobozi w’ubunyamabanga bwa OIF.

Gutora Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango washinzwe mu 1970, ukaba ugizwe n’ibihugu 57 na za Guverinoma, bitatu bitari ibinyamuryango ku buryo bwuzuye na 20 by’indorerezi, biteganyijwe mu nama rusange izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira. Mushikiwabo ahanganye n’Umunyacanada, Michaëlle Jean usanzwe uyobora OIF.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/08/2018
  • Hashize 6 years