Mushikiwabo arahabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora OIF

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/11/2022
  • Hashize 1 year
Image

Inama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF)yitezwe kubera i Djerba muri Tunisia ku ya 19-20 Ugushyingo, ni yo ifata umwanzuro ku muntu ugomba gukomeza kuyobora uyu Muryango umaze imyaka ine uyobowe na Louise Mushikiwabo.

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika y’u Burundi Evariste Ndayishimiye yabimburiye Abakuru b’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bibarizwa muri uyu muryango gufata rutemikirere yerekeza mu Kirwa cya Djerba ahabera iyo nama itangira kuri uyu wa Gatanu ikazafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu.

Iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ni rwo rwego rw’ikirenga rw’Umuryango wa OIF, ari na yo mpamvu ari na yo ifata umwanzuro ku Munyamabanga Mukuru buri nyuma y’imyaka ine.

Ni na yo yiga ku busabe bw’abanyamuryango bashya buri nyuma y’imyaka ibiri, ikaba ari na yo ifata icyemezo ku cyerekezo cya OIF n’impinduka igomba kugira mu ruhando mpuzamahanga.

Louise Mushikiwabo, nk’umukandida wongeye gutangwa na Leta y’u Rwanda arahabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ya kabiri, nyuma y’aho bimwe mu bihugu 88 bihuriye muri uyu muryango bigaragarije ko bishyigikiye kandidatire ye.

Taliki ya 23 Gicurasi 2022, Maroc yabaye igihugu cya mbere cyagaragaje ko cyifuza ko Louise Mushikiwabo yakomeza kuyobora Umuryango wa Francophonie, mu nama ya 41 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize uyu Muryango.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Maroc Nasser Bourita, yatangaje ko igihugu cye gisanga Mushikiwabo akwiye kuba umukandida rukumbi ku mwanya w’Umunyabanga Mukuru wa Francophonie kuko bitanyuranyije n’amategeko ya Francophonie kandi biri mu nyungu za bose kuko hari imishinga y’ingirakamaro n’amavugurura y’ingenzi akomeje gukorwa azatanga umusaruro ufatika.

Louise Mushikiwabo yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu nama yabereye i Erevan muri Arménie taliki ya 12 Ukwakira 2018, akaba yari asimbuye Michaëlle Jean.

Iyo nama igiye guterana ku nsanganyamaysiko igira iti: “Kwihuza mu buryo butandukanye: Ikoranabuhanga, icyerekezo cy’iterambere n’ubufatanye mu bihugu bikoresha Igifaransa.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/11/2022
  • Hashize 1 year