Museveni nti yahishuye ubutumwa yashyikirije Perezida Kagame

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years

Perezida Museveni yatangaje ko yakiriye igisubizo yahawe na Adonia Ayebare, intumwa ye yihariye aheruka kohereza kuri Perezida Paul Kagame.

Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko intumwa ye yakiriwe neza mu Rwanda, bityo akaba yiteguye gukora ibishoboka byose ngo umwuka mwiza ugaruke hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati” Ejo hashize nakiriye igisubizo kuri Adonia Ayebare nari nohereje nk’intumwa yanjye yihariye kuri Paul Kagame. Yakiriwe neza. Uganda izakomeza gukora ibikorwa byihuse bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byacu.”

Ayebare abinyujije kuri Twitter na we yashimangiye ko Perezida Kagame yamwakiriye neza, anashimira Museveni wamugiriye ikizere cyo kumuha ubutumwa nka buriya.

Ati” Warakoze nyakubahwa ku bwo kungirira ikizere umpa ubutumwa nka buriya bw’ingirakamaro ndetse n’inama wangiriye. Warakoze Paul Kagame ku bwo kunyakira neza.”

Perezida Museveni nti yavuze ubutumwa yari yahaye Ayebare ngo ashyikirize Perezida Kagame. Ambasaderi Adonia Ayebare yaherukaga mu Rwanda ku wa 29 Ukuboza 2019 na bwo azanye ubutumwa Museveni yari yageneye Perezida Kagame.


Perezida Kagame aherutse kuvuga ko kubana nabi atumva inyungu bifitiye Uganda, aho yasobanuye ko yasabye Perezida w’icyo gihugu gukemura ikibazo gihari akabyanga.

Uganda yakomeje kuvuga ko Umunyarwanda wubahiriza amategeko nta kibazo afite, u Rwanda rukavuga ko ukoze icyaha yakurikiranwa ariko mu nzira zemewe n’amategeko.

Kuri iyo nshuro, Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bafungirwa ahantu hatemewe n’amategeko, ku buryo kubasura bidashoboka.

Icyo gihe yagize ati, “Ubutumwa Uganda iba itanga, ni ukubwira Abanyarwanda ngo ntimuze hano. Iki kibazo twakimenyesheje Leta ya Uganda, turababwira tuti niba mufite abantu bakoze ibyaha mubakurikirane ariko mubikore mu nzira ziteganywa n’amategeko kandi mu mucyo.”

Yakomeje agira ati, “Usibye kuba amategeko atarakurikijwe, na Ambasaderi (w’u Rwanda muri Uganda) ntashobora kujya kubasura kuko bafungiwe ahantu hatazwi. Twaganiriye na Uganda ariko nta muti wabonetse.”

Uku kudatahiriza umugozi umwe, ni imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yagiye asinywa mu rwego rwo kunoza imikoranire n’ubuhanirane hagati y’ibihugu by’Afurika.

Muri ayo masezerano twavuga ajyanye n’isoko rusange ry’uyu mugabane azwi nka Continental Free Trade Area (CFTA), aho ibihugu byayasinye byiyemeje koroherezanya mu bucuruzi.

Perezida Kagame avuga ko nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, yagiranye ibiganiro na Perezida Museveni nubwo bitatanze umusaruro.

Ati, “Nagiye kureba Perezida wa Uganda, nganira n’ubuyobozi. Nababwiye ko hari ibintu bikomeye birimo kuba ariko ibihugu byombi bidindizwa n’utubazo duto umuntu atanabonera igisobanuro. Kuki tutakemura utwo tubazo ubundi twese tukungukirwa?”

Mu gihe umubano w’impande zombi urimo igitotsi, Abanyarwanda basabwe kudasubira muri Uganda, aho u Rwanda rwavuze ko biri mu rwego rwo kwirinda ko bajyayo bagahohoterwa.

Abacuruzi ba Uganda baza mu Rwanda cyangwa bashaka gukomeza mu Burundi, na bo bagiye bumvikana bavuga ko bagorwa no kwinjira mu Rwanda kuko umupaka wa Gatuna wafunzwe.

U Rwanda ariko rwasobanuye ko gufunga umupaka wa Gatuna bitagamije kubuza Abanya-Uganda kuza mu Rwanda, ahubwo ko ari ukubera ubwubatsi bukorwa kuri uwo mupaka.

U Rwanda rwasabye ko mu gihe ubwo bwubatsi butararangira, abava muri Uganda bakoresha indi mipaka ihuza u Rwanda n’icyo gihugu kuko yo ari nyabagendwa.

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’ifungwa ry’umupaka ritavugwaho rumwe, avuga ko ikibazo nyamukuru atari ukuba umupaka wafungwa, ahubwo ikibazo ngo ni icya politiki.

Ati, “Ikibazo si umuhanda cyangwa kuba umuhanda urimo kubakwa. Ikibazo ni politiki. Hari amajana y’Abanyarwanda bamaze imyaka bafungiwe muri Uganda, bataragezwa mu nkiko.”

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda byahereye muri 1998, ubwo Uganda yafashaga Seth Sendashoga mu mugambi wo gutera u Rwanda, nk’uko Perezida Kagame abihamya.

Sendashonga wari warabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda (1994-1995), yahungiye muri Kenya, aza kwicwa arashwe n’abantu batamenyekanye mu 1998, i Nairobi.


Salongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years