Musenyeri Rucyahana yasabye abakandida kwirinda amagambo ahembera amacakubiri

  • admin
  • 16/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yahamagariye Abanyarwanda bose kwitabira imyiteguro y’amatora y’abadepite , inasaba abakandida kwirinda amagambo yahembera amacakubiri mu gihe bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu itangazo Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yashyize ahagaragara ryashyizweho umukono na Perezida wayo, Musenyeri Rucyahana John, yibukije Abanyarwanda ko ari inshingano zabo guhitamo abayobozi bababereye.

Yagize ati “Kwishyiriraho ubuyobozi Abanyarwanda bihitiyemo ni uburenganzira n’inshingano byabo, bikaba n’ishema ku gihugu cyabo. Buri wese wujuje ibisabwa kugira ngo abe kuri lisiti y’itora aributswa gushaka ibyangombwa byose kugira ngo ku munsi w’itora nyirizina atazacikanwa no kwitorera abadepite.”

NURC yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku buryo bazahitamo neza bashingiye ku migabo n’imigambi yabo.

Yasabye abarebwa n’ibikorwa by’amatora kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Muri iri tangazo NURC yakomeje igira iti “Komisiyo irasaba Abanyarwanda n’abakandida kurangwa n’ubwubahane, ubworoherane, gushyira imbere Ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda bose, birinda amagambo, inyandiko n’ibindi bikorwa ibyo ari byo byose byakurura ivangura n’amacakubiri.

Ubu butumwa bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge buje bwunga mu byo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yasabye abakandida mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira ku wa 13 Kanama 2018.

Yagize ati “Twibukiranya ko kwiyamamaza ari ukwivuga ibigwi, ni ukwivuga ubushobozi ntabwo ari ukuvuga icyo undi adashoboye, ntabwo ari ukuvuga icyo undi atabasha gukorera u Rwanda, ni ukuvuga ko dukwiriye kwiyamamaza twitaka uko dushaka, tukiyamamaza tudasebanya, tukiyamamaza tudatera imvururu, tukiyamamaza tudatera amacakubiri mu Banyarwanda.

Ingengabihe y’amatora y’abadebite iteganya ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira ku wa 1 Nzeri 2017. Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu bazayazindukiramo ku wa 3 Nzeri 2018.

Yanditswe na Salongo Richard

  • admin
  • 16/08/2018
  • Hashize 6 years