Musenyeri Kambanda yimitswe na Papa Francis nka Cardinal mushya muri Kiliziya Gatolika [ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Kambanda Antoine, yimitswe na Papa Francis nka Cardinal mushya muri Kiliziya Gatolika mu muhango wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican.

Uyu muhango wayobowe na Papa Francis wabaye saa Kumi n’imwe zo kuri uyu wa Gatandatu. Witabiriwe n’abasanzwe ari aba-Cardinal ndetse n’abandi bashya 11 muri 13 bashyizweho na Papa Francis ku wa 25 Ukwakira 2020.

Abatabashije kwitabira uyu muhango ni Musenyeri Cornelius Sim wa Brunei na Jose Fuerte Advincula wa Philippines. Ingofero n’impeta zibagira aba-cardinal bo bazazihabwa nyuma.

Mu muhango wo kwimika aba ba-Cardinal, buri wese uko ari 11, yahamije mu magambo ukwemera kwa Kiliziya Gatolika, arangije arahirira imbere ya Papa Francis, ko azubahiriza inshingano ze, ko azubaha amategeko ya Kiliziya Gatolika ndetse ko atazigera amena amabanga y’abazajya bamugana muri Penetensiya n’ahandi.

Nyuma y’iyo ndahiro, yajyaga imbere ya Papa, agapfukama akambikwa ingofero itukura n’impeta. Kambanda ni we wabaye uwa Gatatu muri 11 ahabwa umwambaro we hanyuma kimwe n’abandi Papa akababwira ko bakwiye kuzahora bawambaye kandi neza.

Papa Francis yasobanuriye aba-Cardinal bashya inshingano zibategereje, uburyo urugendo rw’ubukirisitu rusaba kuguma mu murongo w’umuhamagaro, ko umwambaro utukura bambara usobanura amaraso ya Yezu bityo ko baba bagomba guhora bagenza nka we, mu gucungura Isi aho biri ngombwa.

Yagize ati “Nshuti bavandimwe, twese dukunda Yezu, twese dushaka kumukurikira ariko tugomba guhora turi maso kugira ngo tugume mu nzira ye. Imibiri yacu ishobora kugumana nawe, ariko umutima wacu ushobora gutana tukajya hanze y’inzira ye.”

Yakomeje agira ati “Nanjye nka Papa n’aba-cardinal tugomba guhora twisanisha n’iri jambo ry’ukuri. Ni inkota ityaye, iratema, ikerekana umubabaro ariko iranakiza, ikabohora ndetse ikaduhindura. Impinduka zisobanuye gutangira urugendo mu nzira igana ku Mana.’’

Ubu hariho aba-Cardinal 229, muri bo 128 nibo bashobora gutora Papa mushya.

Biteganywa ko Musenyeri Kambanda azakomeza kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali kuko aba ari Musenyeri nk’abandi nubwo afite ikindi cyiciro cyisumbuye abarizwamo, nk’uko na Papa ari Musenyeri.

Kugira ngo umuntu abe cardinal biri mu bushake bwite bwa Papa kuko nta tora ribaho, bigakorwa mu busesenguzi bwe, akitoranyiriza abamufasha. Ba Cardinal nibo batora ba Papa, bivuze ko buri cardinal aba ari umukandida.

Ubusanzwe Cardinal biva ku ijambo ry’Ikilatini Cardinalis, bivuze uw’ikirenga. Afatwa nk’igikomangoma cya Kiliziya. Kuba Musenyeri Kambanda yaragizwe Cardinal ntabwo bimukuraho kuba Musenyeri nk’abandi ariko bimuha izindi nshingano zisumbuye zirimo kuba hafi ya Papa, kumugira inama, kumufasha gukemura ibibazo bikomeye bya Kiliziya ku Isi, kugira uruhare mu gutora Papa no kuba yaba Papa.

U Rwanda rubaye igihugu cya 24 kigize Cardinal muri Afurika, umugabane wa Afurika ukaba ugize aba-Cardinal 28. Musenyeri Kambanda ari mu bafite imyaka mike kuko yavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 afite imyaka 62. Umuto muri bo yavutse mu 1967 akaba afite imyaka 53. Umukuru muri bo yavutse mu 1923 afite imyaka 97.

Mu gihe hagiye gutorwa Papa, abari munsi y’imyaka 80 nibo baba bemererwe kwitabira inama nkuru y’aba-cardinal (conclave) ariyo itorerwamo Papa. Bivuze ko na Musenyeri Kambanda mu gihe atararenza imyaka 80, afite ayo mahirwe yo kuba yatorwamo Papa.

Musenyeri Kambanda ni umwe mu banyarwanda bahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo II tariki 8 Nzeri 1990 ubwo yasuraga u Rwanda. Uwamuhaye ubu-Papa yitabye Imana, ubu ni umutagatifu.

Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo hanyuma mu 2018 amushinga kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2020
  • Hashize 3 years