Musanze:Itangazo rya cyamunara ryo kugurisha imitungo itimukanwa

  • admin
  • 13/07/2018
  • Hashize 6 years

Kugirango hishyurwe umwenda bwana RUKIKANA Leonard utuye mu Mudugudu wa Gacinyiro ,Akagali ka Garuka,Umurenge wa Musanze,Akarere ka Musanze,abereyemo ITSINDA ABIZERANYE UMUTUZO naryo rikorera mu Mudugudu wa Gacinyiro,Akagali ka Garuka,Umurenge wa Musanze,Akarere ka Musanze,umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose ko azateza cyamunara imitungo itimukanwa ya Rukikana Leonard na Nyirabuhinja Annonciata kugirango hashyirwe mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’inteko y’abunzi b’Akagali ka Garuka kuwa 28/07/2017 haburana ITSINDA ABIZERANYE UMUTUZO na RUKIKANA Leonard.

Imitungo itimukanwa izatezwa cyamunara ni iyi ikurikira:Hari ikibanza kirimo n’inzu gifite UPI 4/03/10/02/661,hakaba umurima ufite UPI: 4/03/10/02/934 n’undi murima ufite UPI 4/03/10/02/5920.Iyo mitungo yose iri mu Mudugudu wa Gacinyiro,Akagali ka Garuka,Umurenge wa Musanze,Akarere ka Muasanze,Intara y’Amajyaruguru.

Cyamunara izabera aho iyo mitungo isanzwe iherereye kuwa kane tariki ya 19/7/2018 saa tanu(11H00) za mu gitondo.

Uwacyenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni igendanwa 0788762728/0789325824.

UMUHESHA W’INKIKO W’UMWUGA

Me BENINKA Marie Jeanne


Muhabura.rw

  • admin
  • 13/07/2018
  • Hashize 6 years