Musanze:Inyeshyamba zitarizamenyeka zagabye igitero zica abantu umunani abandi barakomereka

  • admin
  • 05/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abantu bitwaje intwaro bateye mu Rwanda mu mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu 8 n’uko abandi 18 barakomereka nk’uko itangazo rya Polisi y’u Rwanda ribisobanura.

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha y’ijoro ryakeye ahagana saa yine mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi.

Abaturage baganiriye na MUHABURA.RW bavuga ko bakeka ko ari inyeshyamba za FDLR zaturutse mu birunga.

Aba baturage bavuga ko habaye imirwano n’abasirikare b’u Rwanda aba bateye bagahungira mu mashyamba y’ibirunga.

Bavuga kandi ko magingo aya,indege za kajuguju z’intambara zirimo kuzenguruka hejuru mukirere

Uwitwa Kabihogo yagize ati” Natumye umwana ku muhanda agiye kudodesha urukweto agaruka yiruka arambwira ati mama abantu barimo guhunga, hashize umwanya muto akibimbwira, amasasu atangira kuvuga cyane ndetse mbona indege zimo kuzenguruka mu kirere “

Niyibizi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze hamwe mu habereye ubu bwicanyi yatangarije umunyamakuru ko abateye bashakaga ibiryo.

Yagize ati“Aho bagiye gushaka ibiryo mu ngo z’abaturage hari abo bishe ntabwo turamenya ngo ni bangahe, ingabo kuko arizo zibirimo natwe turi kugendana nazo dutegereje ko batubwira uko bihagaze tugatanga amakuru yuzuye”.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, Pilisi y’u Rwanda yasohoye yatangaje ko abo bagizi ba nabi bateye bitwaje intwaro gakondo n’imbunda bifashishije barasa bamwe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rigira riti “Mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi biganjemo abitwaje intwaro gakondo bateye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica kandi banakomeretsa abaturage.’’

‘‘Aba bagizi ba nabi bishe abaturage umunani barimo batandatu bicishijwe intwaro gakondo n’abandi babiri barashwe amasasu, banakomeretsa abandi 18 bajyanywe mu bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga.’’


Mu myaka yashize muri aka gace k’ibirunga hagiye habera imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba za FDLR .

Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/10/2019
  • Hashize 5 years