Musanze:Imodoka yinjiye muri butike Imana ikinga akaboko ntihagira uwo ihitana[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 21/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Impanuka yabaye mu ma saa tanu z’ijoro, aho imodoka yerekezaga mu muhanda ujya Butaro yinjiriye mu muryango w’inzu, kubw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana kuko yahagaze hafi cyane y’aho abantu bari bahagaze.

Ibi byabaye ibyishimo bikomeye kuri Nshimiyimana Jerôme ucururiza butike mu kagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve, aho yishimiye ko yarokotse impanuka y’iyo modoka yamusanze muri butike ari kumwe n’abakiriya babiri.

Gusa hari n’abavuga ko iyo modoka yakoze impanuka ubwo yakwepaga indi yari iturutse imbere yayo nayo ishaka kuyigonga.

Kuri Nshimiyimana umucuruzi wa Butike avuga ko nubwo hari ibicuruzwa bye byangirikiye muri iyo mpanuka by’agaciro k’ibihumbi 480 muri miliyoni 3 acuruza, ku rundi ruhande, arashimira Imana yamurinze iyo mpanuka.

Ati “Birumvikana sinabura gushimira Imana yandinze n’abo twari kumwe, kuko twabonye igikuta kitugwaho dukizwa na kontwari yadusunitse tugwa mu bicuruzwa, uretse uwakomeretse ku maguru bidakabije, abandi turi bazima, twari tubuze ubuzima muri iri sozwa ry’umwaka”.

Avuga ko shoferi yasaga n’uwasinze ubwo yamaraga kugonga akaburirwa irengero, ariko nyuma aza kwigaragaza ajyanwa kwisuzumisha kwa muganga ngo harebwe niba nta kibazo yagize.

Avuga kandi ko nyuma y’iyo mpanuka atazi igikurikira, akaba yibaza ko wenda shoferi yakwemera kwishyura ibyo yangije cyangwa se bakitabaza ubutabera.

Nkumbuye Frank, nyiri inzu yangijwe avuga ko ategereje kumvikana na nyiri imodoka akaba yamusanira inzu.

Ati “nyiri imodoka yateye intambwe nziza aratugana, aho yagaragaje ubushake bw’uko twumvikana akaba yasana ibyangijwe, hari icyizere ko bishobora gukunda ariko kumvikana binaniranye, hari inzego zishinzwe umutekano zadufasha zikabikemura”.

Uretse inzu yangiritse n’ibicuruzwa byari muri iyo nzu, hari na moto yari iparitse imbere y’iyo nzu yangijwe bikomeye n’iyo modoka.

Ubuyobozi bwa Police mu ntara y’amajyaruguru, burakangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko agenga abakoresha umuhanda, birinda gutwara ibinyabiziga basinze.

Ubwo buyobozi buvuga ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, umutekano ugiye gukazwa, hagamije kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo.


Iyi modoka yagonze moto irayijanjagura iyihindura ibushwanyu
Iyi modoka ngo yasanze abantu mu iduka ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima
Motari yari yaparitse moto imbere y’iyo nzu yababajwe na moto ye yahangirikiye

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/12/2018
  • Hashize 5 years