Musanze: Hatwitswe Kanyanga litiro 300 yafatiwe mu bikorwa bya Polisi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/11/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mu bikorwa by’inzego z’umutekano kubufatanye n’abaturage, kuri uyu wa 08 Ugushyingo, mu karere ka musanze ,Umurenge wa Cyuve ,akagari ka Kabeza ,umudugudu Karero, Police  n’inzego z’umutekano zikorera muri aka Karere ka Musanze ndetse n’inzego z’ibanze batwitse ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa  kanyanga litiro 300. Iyi Kanyanga yafashwe mu ijoro rya tariki ya 7 Ugushyingo, yafatiwe muri uyu mudugudu ubwo yari yikorewe n’abazwi ku izina ry’abarembetsi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere  ka Musanze Senior Supertendent of Police (SSP)  Jean Pierre Kanobayire ari kumwe n’abahagarariye izindi nzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego z’ibanze  yasobanuriye abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge. Abasaba ko bakwiye kubyirinda ko ntakiza cyabyo usibye kubangiriza ubuzima no kubateza igihombo iyo bifashwe  ndetse no kuba intandaro y’amakimbirane arangwa mu miryango. Yabibukije kandi ko ubifatanwe abihanirwa n’amategeko

Yagize ati “Ibi biyobyabwenge bingana na litiro 300 zafashwe ubwo inzego z’umutekano zari mu kazi zahawe amakuru n’abaturage ko hari itsinda ry’abantu bagera kuri 13 bazihetse nkabahetse ibikapu, hanyuma babikanga  bakazikubita  hasi bakiruka.



SSP Kanobayire yakojeme ashimira abaturage batanze amakuru asaba n’abandi kujya batanga amakuru ndetse bakagira uruhare mu kwicungira umutekano.

Muyaneza Eugene umuyobozi w’ Akagari ka Kabeza yongeye gushimangira ko ku bufatanye bw’inzego zibanze  n’inzego z’umutekano bagiye gukaza ingamba zo guhashya aba bacuruza ibiyobyabwenge, anongera gushishikariza abaturage kujya bakora ibikorwa byemewe n’amategeko.  

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/11/2021
  • Hashize 3 years