Musanze – Burera: Barasaba gusimburizwa amapoto y’umuriro yashaje
Mu turere twa Musanze na Burera, abaturage baravuga ko batewe impungenge n’amapoto y’amashanyarazi ashaje, ashobora guteza impanuka ndetse n’impfu, bakaba basaba inzego zibishinzwe kwihutira gukemura icyo kibazo.
Mu kagari ka Karinzi ko mu Murenge wa Kagogo mu karere ka Burera amapoto y’umuriro yarahirimye, andi abaturage bayateze inkingi.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Gukwirakwiza Ibikoresho no Gusana mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu REG Fred Kagabo we avuga ko hari gahunda yo gusimbuza aya mapoto mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ikibazo cy’amapoto y’ibiti yashaje mu turere twa Musanze na Burera, abaturage bavuga ko bamaze imyaka irenga itanu bakigaragaza.
Hatagize igikorwa hakiri kare, ayo mapoto ashobora guteza impfu z’abantu n’igihombo cyava mu nkongi yaterwa n’amashanyarazi.