Musanze : Abagore batatu bafatanwe amapaki 180 ya Blue Sky

  • admin
  • 20/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abagore batatu bo mu Karere ka Musanze batanwe amaduzeni 180 y’inzoga zitemewe n’amategeko y’u Rwanda zizwi ku izina rya Blue Sky, aba bagore bafashwe n’inzego za Polisi y’u Rwanda zikorera muri aka karere.

Abayafatanwe ni Nyirabuhoro Rachel, Nyirankundimana Alice na Uwase Marie Gisele, Bafashwe ku wa kane tariki 17 Ugushyingo ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu mukwabu yakoze mu murenge wa Muhoza.

Asobanura uko bafashwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana yagize ati:”Ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru twahawe n’abaturage. Babiri muri bo twabaguye gitumo bari gupakira izo nzoga mu dufuka duto, naho undi yari amaze kubikenyereraho.”

Yashimye abatanze amakuru yatumye bafatwa, ariko na none asaba abishora mu biyobyabwenge kubireka bagacuruza ibyemewe n’amategeko.

Yakomeje agira ati:”Kubishoramo amafaranga ni ukuyangiza kuko iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanwe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu. Ibiyobyabwenge bigira kandi ingaruka mbi ku buzima kuko bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa.”

Abo bagore bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yongeyeho ko muri uwo mukwabu bafashe kandi moto ebyiri bikekwa ko zifashishijwe mu gutunda izo nzoga zizanwa aho zafatiwe.

Yavuze ko bari gukorana n’izindi nzego ndetse n’Amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto kugira ngo abari bazitwaye ndetse na nyiri urugo abo bagore basanzwe bafatwe.

CIP Kabandana yagize kandi ati “Tuzi inzira abatunda ibiyobyabwenge banyuramo, kandi tuzakomeza gufatanya n’abaturage ndetse n’izindi nzego kubirwanya kugeza itundwa ryabyo ricitse.”

Yasabye abatwara abagenzi kuri moto kutishora mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge ahubwo bakagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’abo babibonanye.RNP News

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 20/11/2016
  • Hashize 8 years