Muri miliyali zisaga 7 yatanzwe nka ruswa amenshi yarigitiye mu mifuka y’abayobozi b’inzego z’ibanze

  • admin
  • 13/12/2018
  • Hashize 5 years

Muri miliyari 7,717,641,193 nizo zatanzwe nka ruswa mu Rwanda hose, igice kinini cy’aya mafaranga akaba yararigitiye mu mifuka y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bagize sosiyete sivile.

Ibi ni ibyatangajwe ubwo kuri uyu wa gatatu, itariki 12 Ukuboza, umuryango urwanya ruswa n’akarengane- Transparency International ishami ry’u Rwanda, wamurikaga ubushakashatsi kuri ruswa yatanzwe muri uyu mwaka wa 2018.

Byagaragajwe ko ruswa nyinshi yakwa abaturage, iri mu nzego z’ibanze ndetse na 30% ikaba irigitira mu mumifuka y’abagize sosiyete sivile bafite aho bahuriye no gutanga serivisi cyane cyane abikorera kuri 19.28 % ndetse n’amadini.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Huye, Kamonyi, Kirehe, Nyagatare, Gicumbi, Rulindo, Rubavu na Ngororero, ku bantu 2400 bari hejuru y’imyaka 18.

Iyi raporo yagaragaje ko muri kaminuza, Ubucamanza n’Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mahanda, ariho hatanzwe amafaranga menshi muri iyi ruswa.

Mu rwego rwo guhashya uyu muco mubi wo kwaka ruswa, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko bagiye gukarishya ibihano ku wagaragaweho iki cyasha, birimo no kwirukanwa mu kazi.

Ingabire Marie Immacule, Umuyobozi wa Transparent mu Rwanda, avuga ko ruswa mu bikorera imaze kurenza urugero bityo akaba asaba ikigo gishinzwe iterambere RDB gushaka umuti urambye kuri iki kibazo.

Transparence International Rwanda ikoze ubu bushakashatsi nk’ubu ku nshuro ya 9. Muri uyu mwaka bwagaragaje ko abaturage basaga 1,300, 000 batswe ruswa, naho ibice byakirwamo ruswa kurusha ibindi sosiyete sivile igizwe n’inzego zibanze biza ku mwanya wa mbere ku mwanya wa kabiri hakaza polisi yo mu muhanda, ku mwanya wa gatatu hari inzego z’ubutabera naho REG ikaba iya kane.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko mu baturage bose batswe ruswa 23% batinye kugana inkiko batinya gukurikiranwa.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko itazihanganira umuyobozi uwo ari wese waka umuturage ruswa kugira ngo amuhe serivisi.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/12/2018
  • Hashize 5 years