“Muri kiriya gihe cya 1994 nta mwanya wo kugira ubwoba nari mfite”- Perezida kagame asubiza ibibazo nyuma ya WEF Africa

  • admin
  • 15/05/2016
  • Hashize 8 years

Ni Ikiganiro kirambuye cyabaye hagati ya Perezida Kagame n’Abahagarariye WEF binyuze ku rukuta rwa Facebook, Mu isozwa ry’inama y’Isi ku bukungu (World Economic Forum for Africa) Perezida kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe ku nyungu zo kuba u Rwanda rwarakiriye iyi nama ndetse anasubiza bimwe mu bibazo yagiye abazwa bitandukanye bigendanye n’u Rwanda muri rusange.


Perezida kagame yongeye kugaragaza inzira u Rwanda rwanyuzemo rukemura ibibazo

WEF: Kubera iki byari iby’Ingenzi ku Rwanda mu kwakira inama ya WEF Africa?

Kagame: Birumvikana byari ingirakamaro ku gihugu cy’u Rwanda kuko ni inama ihuza u Rwanda n’Isi yose. Ni inama iberamo ibintu byose kandi iyo tuvuze ngo gukurura cyangwa kureshya abashoramari baturutse hanze y’Igihugu muby’Ukuri tuba tuvuga guhuza abo bashoramari bafite ubushobozi tukabahuza n’u Rwanda.

Iyo twakiriye abashyitsi baturutse mu mahanga cyangwa hanze y’u Rwanda ni nk’igitabo tuba tugiye gufungura ngo nabo bagisome bamenye ibyiza by’u Rwanda ibyo rufite mu rwego rw’Ishoramari

WEF: Ni iki uvuga ku Bantu bavuga ko hakiri byinshi byo kwitaho (Byo gukora) mu gihugu cyanyu?

Kagame: Ndakeka nako ndahamya neza ko buri gihugu cyose gifite byinshi byo kwitaho cyane udashobora kuzamura uruhande rumwe ngo usage urundi kuko byose ni wowe biba bireba. Gusa aho navuga ko bigora ni hahandi umuntu aba afite byinshi byo gukemurira rimwe kandi Igihugu cyacu gifite amateka yihariye ninayo mpamvu tugira uburyo dukemura ibitureba tukanamenya ikihutirwa mbere y’Ibindi.

Guhuza u Rwanda n’Isi yose mu rwego rw’Ishoramari kuri twebwe nk’Abanyarwanda nicyo twasanze kihutirwa kuko hari ingamba twihaye.

WEF:Insanganyamatsiko ivuga ngo Guhuza(Connecting) uko ubyumva ntago yaba ari ikibazo ku mpiduramatwara mu nganda rya kane, cyangwa ni Amahirwe kuri Afurika?

Kagame: Erega impindura matwara rya kane ku nganda ni ikintu tugomba guhangana nacyo no kwitegura . Gutangira gukemura icyo kintu ni ukumanza kumenya ni izihe nyungu gifitiye abaturage kandi ukamenya ni izihe ngaruka mbi ugomba kwitaho kugirango uzikumire zitari zakugeraho.

Mbere na mbere tugomba kumanza kwiga kuri iryo hinduramatwara riteganya kuba tukamenya ibibi rizazana n’Uburyo tuzabigabanya cyangwa tukabikuraho ahubwo rikazaba ingirakamaro kuri twe bitewe n’Uburyo twiteguye. Kandi ndahamya neza ko twese tuzasoza tuvuga duti iyi niyo nzira nziza twakabaye dukoramo ibintu cyane ko twebwe nka Afurika twanyuze mu mpinduramatwara ku nganda inshuro ebyiri hari ibyo tutakoze neza ubwashize nibyo twakabaye twitaho kugirango ubu duhagarare twemye cyane ko ubu dusa nk’abari mu Ihinduramatwara ku nganda rya Gatatu n’Irya kabiri icyarimwe

.
WEF: Ku bwawe ubona ari iki Afurika yazamura mbere kugira ngo ubucuruzi buhuza ibihugu byose bugende neza?

Kagame: Dufite byinshi byo gukora cyane cyane ntago wakora ubucuruzi udafite imihanda,amasoko, ayo mavuriro n’Ibindi byinshi mu bidukikije. Ku rundi ruhande ariko haza Abaturage hari ukubibumvisha, kubasobanurira neza ndetse no gufata imyanzuro izatuma abaturage nabo babona inyungu cyane ko byose aribo tubikorera.

Mu buryo buri Politiki tugomba kumanza kumva iby’Ubucuruzi buhuza Afurika yose hanyuma tukamenya akamaro ubundi tukabushyigikira.

WEF: Ni uwuhe musanzu u Rwanda muyoboye mu kuzamura no kongera ubukungu n’Umutungo wa Afurika?

Kagame: Byiza cyane, mbere na mbere twe tumanza gukemura ibyacu urugero tumaze igihe kirekire twubaka amahoro ndetse n’Ubutajegajega bw’Igihugu cyacu mu rwego rw’Umutekano, dushora imari mu baturage bacu harimo kubaha uburezi ndetse n’Ubumenyi nta kiguzi, ikoranabuhanga tunashyigikira kwihangira imirimo mu baturage bacu rero urumva na Afurika muri rusange ibyungukiramo cyane nandetse.

WEF: Ni ikihe cyerekezo cyawe kuri Afurika mu myaka 50 iri imbere?

Kagame:Imyaka 50 nge ndumva ari myinshi nta mpamvu yo kuytegereza ahubwo Afurika igomba gutangira gushyira hamwe ibyiza ndetse n’Ibibazo mu rwego rwo kubishakira ibisubizo. Afurika ifite abaturage bashoboye byose nge nkeka ko dukwiye kumanza kwiyubaka ubwacu hanyuma tukabona ubureba no hanze y’Umugabane.

WEF: Ufite umubare munini w’Abagore mu nteko ishingamategeko, Ese buriya si nk’Impanuka ra?

Kagame:Ntago ari impanuka ahubwo ni ibintu byiza cyane kuko twe twahuje imbaraga z’abagabo n’iz’abagore mu kubaka igihugu cyacu. Mu myaka yo hambere hari icyo nakwita iheza kuko abagore basigazwaga inyuma cyane kandi nta n’impamvu yo guheza abantu gutyo gusa ahubwo icyo dukora ni ukureba ahari ubushobozi cyangwa imbaraga nkeya kandi twe I Rwanda abagore barashoboye nta kibazo.

WEF: Ese Ubundi twitege ko u Rwanda ruzagira umuhanda wo munsi y’Ubutaka ryari?

Kagame: Twizeye ko ari vuba cyane kubera ko turi kuganira n’abaturanyi bacu ndetse n’utundi turere tw’Afurika gusa kubijyanye n’inyigo yo yarakozwe n’amafaranga arimoategurwa bigeze kure cyane bishobotse umwaka utaha twatangira pe.


WEF: U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 6 mu bihugu byazamuye Uburinganire bw’Umugabo n’Umugore mu 154 bigize Afurika. Ni irihe somo wasangiza abandi?

Kagame: Ubundi erega amasomo menshi aba yigaragaza! Ntago uyu mwanya turiho usobanuye ubusa ahubwo byerekana ko ugomba kuzamura Umugore nawe akajya mu ruhando rw’Iterambere mu bukungu. Ibi rero ntago biza nk’ibitangaza cyangwa ubufindo byose ni kwa kwicara hamwe nk’Abenegihugu mukareba icyo mukwiye gukora n’Uburyo bwo kugikoramo.

WEF: Ni gute se nk’u Rwanda mwakigisha Isi kwirinda ko Jenoside yazaba iwabo?

Kagame: Nta kindi kitari ukuvugisha ukuri amateka y’ibyabaye ku Rwanda ariyo Jenoside wambazaga ndetse n’Uburyo bakwiye kuyirinda bagendeye kuri ayo mateka bigiye ku Rwanda. Ikindi wenda ni ukugerageza kurebera hamwe icyahuza abenegihugu aho kubashyira mu mcakubiri abaganisha ahabi.

WEF: Urakeka Afurika iramutse ishyizeho Ifaranga rimwe byaba ari igitekerezo cyiza?

Kagame: Afurika iramutse ishyizeho Ifaranga rimwe kuri nge bishobora kuba byiza ariko abaturage bo ntago ariko wenda babibona kuko twagakwiye mbere na mbere ku manza kurikoresha tugendeye ku turere hanyuma wenda twabona ari byiza Afurika yose nayo ikazarikoresha niko mbibona.

Urugero rworoshye twe mu karere ka Afurika y’I Burasirazuba dufite guhuza mu byiciro bitatu aribyo;Amasoko, Ubuhahirane n’imibereho , tukagira no guhuza Ifaranga ariko bibiri bya mbere byo bisa nk’Ibagezweho urumva nanone icyo kijyanye n’Ifaranga nti twari twacyumvikanaho neza. Ntago ngamije kurwanya icyo gitekerezo cy’Ifaranga rimwe kuri Afurika ariko nanone ni ikintu cyo kwitondera.

WEF: Ni nde ufata nk’ikitegererezo (Role Model) mu buzima bwawe?

Kagame:Ngewe nigiye ku bibera ku Isi umunsi ku munsi ariko singeze nigira ku muntu. Gusa nta wakwirengagiza ko hari abantu b’intangarugero natwe tuzi bagiye bakora neza hirya no hino ku Isi ariko kuri ngewe icyo nakwita ko ari ikitegererezo cyange ni Ibikorwa byabo, uburyo bagiye bakemura ibibazo runaka. bivuze ko ngewe nta muntu umwe mbona ko ari ikitegererezo (Role model) kuri ngewe.

WEF:Ni iki cyabaga kiguteye ubwoba cyane mu gihe cya Jenoside 1994? Ni iyihe soko y’imbaraga zo guhagarika Jenoside?

Kagame: Muri kiriya gihe byose byabaga biteye ubwoba, gusa twe twageze aho ubwoba burashira kuko ahantu twari turi niho hantu habi ngewe nabonye kuva nabaho. Ubwo rero twabaga duhugiye mu gushaka uburyo twakemuraga ibyabaga icyo gihe nta mwanya wo kugira ubwoba twanabashije no kugira urebye twatekerezaga uburyo Jenoside yahagarikwa hanyuma tukabona uwo mwanya wo kugira ubwoba no guhangayika ariko nanone mu 1994 hariho ikizere cy’Ubuzima kuko niko byagomba kugenda.

Isoko y’imbaraga ni uko twizeraga ko ibisubizo bigomba kuva muri twe ubwacu nta yandi mahitamo twari dufite cyangwa undi muntu wo kudushakira umuti w’ibibazo twari turimo. Burya kandi iyo ubona amahitamo ufite ari amwe bituma wumvako bishoboka kuri wowe guter’intambwe ugana imbere hanyuma bikaguha kwibonamo ibisubizo ndetse n’Imbaraga nyinshi zikaboneka.

WEF: Ni iki wifuriza urubyiruko n’abakiri bato?

Kagame: Abakiri bato bagomba kumenya ko bujya kugira icyo wimarira cyangwa icyo umarira Igihugu cyawe muri rusange bitangira hakiri kare.

Ntago bakwiye gutegereza umunsi utaha cyangwa ejo kugira ngo bakore ahubwo bamenyeko umunsi n’isaha yo kwiteza imbere ari iyi. Hari byinshi umwana ukiri muto cyangwa urubyiruko yakora bikagirira akamaro we ubwe n’Umuryango we n’Isi yose muri rusange. Icyo mbifuriza ni ukwishimisha ariko bakagira umwanya wo gukora ibifite umumaro.

Iki kiganiro cyakuwe kuri weforum.com , cyanditswe na Keith Breene, umwanditsi mukuru  gishyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda na AKAYEZU Jean de Dieu ndetse aranayandika naho Ruhumuriza Richard Agira uruhare mu itunganywa ry’inkuru.

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/05/2016
  • Hashize 8 years