Muri gereza ya Nyarugenge hatangirijwe igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu karere ka Nyarugenge, hatangirijwe gushyira mu bikorwa igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha aho bamwe mu bari bafungiwe ibyaha by’ubujura no gukubita no gukomeretsa byoroheje bamwe barekuwe barataha.

Iki gikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha  kirareba abafungiwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ariko byoroshye, bajyaga imbere y’ubushinjacyaha bari kumwe n’ababunganira bakaganira ku byaha byakozwe hakabamo kwemera icyaha no kugisabira imbabazi.

Nyuma izi mpande zombi zikumvikana ku gihano gito cyahabwa uwahamwe n’icyaha, hari abakatirwaga igifungo gisubitse cyangwa bakagabanyirizwa igihe bari barasabiwe, hagakurwamo igihe amaze afunzwe, kigakurwa muri icyo gihano gito yahawe.

Hashingiwe ku bwumvikane bw’ababuranyi n’umushinjacyaha no ku cyemezo cy’umucamanza hari abasabwe kubanza kurangiza igihano gito bakatiwe, abandi bararekurwa bahita bataha, bo bakaba bashimye ubu buryo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha kuko gufungwa ngo byabahaye isomo.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yavuze ko iyi gahunda izabafasha kwihutisha imanza no gutanga ubutabera bwihuse.

Umuvugizi w’inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko iyi gahunda izanakomeza no mu zindi gereza mu rwego rwo kugabanyamo ubucucike n’ibirarane by’imanza.

Muri iyi gereza ya Nyarugenge abari bafungiwe ibyaha byo gukubita no gumeretsa byoroheje bari 26, ni bo iyi gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha yatangiriyeho

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years