Muri bamwe mu banyamerika b’ibihangange babayeho- Perezida Donald Trump

  • admin
  • 06/06/2019
  • Hashize 5 years

Kuri uyu wa Kane Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yatangaje ko abanyamerika bashyinguye mu bufaransa ari bamwe mu banyamerika b’ibihangange babayeho anavuga ko Amerika iterwa ishema nabo.

Ibi yabitangarije mu gihugu cy’Ubufaransa mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 75 abasirikare baguye muri Normandy mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi ubwo ingabo z’Amerika, Ubufaransa na Canada zishyiraga hamwe zirwanya ingabo z’abadage ahagana mu mujyaruguru y’uburengerazuba bw’ubufaransa hagamijwe kubanyaga ubutaka bari bamaze kwigarurira.

Amakuru dukesha bbcnews.com avuga ko Perezida wa Amerika Donald Trump wari witabiriye uwo muhango kimwe n’abandi banyacyubahiro yafashe umwanya akunamira intwari z’abanyamerika zishyinguye mu bufaransa anatangaza ko igihugu cye gitewe ishema nabo

“Muri bamwe mu banyamerika b’ibihangange babayeho. Muri ishema ry’igihugu. Muri icyubahiro cya Repubulika yacu kandi tubashimiye tubivanye mu ndiba z’imitima yacu.”

Mu guha icyubahiro abashyinguye aho, Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron nawe yagarutse k’ubutwari bw’abahoze mu gisirikare cy’ubufaransa yagize. : “ Aha niho abasore bato, benshi muri bo batigeze bakandagiza ikirenge cyabo ku butaka bw’ubufaransa bashyizwe hasi n’umuriro w’abadage ,biyemeza gushora ubuzima bwabo mu kaga berekeza ku mucanga wari imbere yabo n’ubwo bari bakikijwe n’ibisasu.”

Perezida w’ubufaransa mu magambo ye yumvikanye nkutewe ishema no kuba yarakoranye na Madame May.

“Abayobozi bashobora kuza no kugenda ariko ibikorwa byabo birasigara. Imbaraga z’ubushuti bwacu zizakomeza kwigaragaza.

Iri senyuka rya Normandy rituruka ku bitero by’Abafaransa, Amerika, Canada n’ubu Faransa barwanye n’ingabo z’abadage mu majyaruguru y’Ubufaransa ku italiki 6 kamena taliki 1944 mu ntmbara ya kabiri y’isi. Iyi ntambara ni imwe mu ntambara zikomeye zabereye mu mazi ,ku butaka no mu kirere yari igamije kwambura aba Nazi ubutaka bari barigaruriye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Uburayi.

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/06/2019
  • Hashize 5 years