Murekezi ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside aranyomoza amakuru amaze iminsi akwirakwizwa muri Afurika y’Epfo avuga ko yishwe

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Murekezi, ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aranyomoza amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ahantu hatandukanye muri Afurika y’Epfo avuga ko yishwe akigezwa mu Rwanda avanwe mu gihugu cya Malawi yari yarahungiyemo.

Uyu mugabo yari yarahamijwe n’urukiko Gacaca kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Amajyepfo, yoherejwe mu Rwanda muri Mutarama umwaka ushize.

Murekezi wari wanakatiwe imyaka itanu y’igifungo muri Malawi kubera ibyaha bya forode, yoherejwe mu Rwanda ngo aharangirize icyo gihano binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono n’Urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza (RCS) ndetse n’urushinzwe amagereza muri Malawi.

Mu kiganiro kihariye yahaye The New Times , Murekezi yahakanye amakuru avuga ko akigera mu Rwanda yahise yicwa, ndetse yibaza impamvu yaba ibyihishe inyuma.

Amakuru ataremezwa neza avuga ko ibyo bihuha byaba byaraturutse mu gatsiko k’Abanyarwanda bahunze ubutabera bihishe muri Afurika y’Epfo bagerageza guca intege ibikorwa byo kubacyura.

Kuri ubu Murekezi ari muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, aho ategereje kuburanishwa ku byaha bya jenoside nyuma yo kurangiza igihano yaherewe i Lilongwe muri Malawi.

Murekezi yasobanuye ko n’ubwo umugore we n’abana bari muri Malawi, afite umuryango mu Rwanda ukurikirana imibereho ye myiza.

Ati: “Ndi muzima kandi meze neza sinzi ikihishe inyuma y’ibi bihuha. Sinigeze mbasha kuvugisha umugore wanjye n’abana bakiri muri Malawi ariko abishywa banjye baba hano baransura byibuze kabiri mu kwezi. Iyo mba narapfuye, bari kuba aba mbere kubimenya. Kuki umuntu yatangira ibihuha nk’ibyo?”

Iyi nkuru ivuga ko Murekezi wari mu mpuzankano y’iroza y’imfungwa, yambaye inkweto n’amasogisi bishya, yageze aho atebya n’abashinzwe kurinda gereza bamubaza bati: “None se uyu ni wowe wa nyawe cyangwa turi kubona undi musa?”

Undi nawe ati: “Ni njye. Murekezi wa nyawe. Sinzi uwo muntu wundi wapfuye ariko ikigaragara ni njye,”

Murekezi uzaba wujuje umwaka afungiye mu Rwanda kuwa 29 Mutarama, avuga ko kuva yava muri Malawi yafashwe neza.

Igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yahawe n’ubutabera bwo muri Malawi yakirangije mu Ukwakira 2019. Avuga ko kuri ubu abonana n’umwunganizi we mu rwego rwo kwitegura kuburana ku byaha bya jenoside.

Murekezi ashinjwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane muri Tumba, mu Karere ka Huye kuri ubu, akaba yaraburanishijwe adahari ahabwa igihano cyo gufungwa burundu n’urukiko gacaca.

Providence Umurungi, ukuriye ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’ubucamanza muri Minisiteri y’ubutabera, avuga ko nubwo Murekezi afite uburenganzira bwo gusaba ko urubanza rusibirwamo cyangwa gusaba gufungurwa by’agateganyo, byose agomba kubikora afunzwe.

Ati: “Murekezi yazanwe hano ku ngufu kandi yari yarakatiwe. Nibyo, yarangije igihano yahawe muri Malawi, ariko afite igihano gifitanye isano na jenoside yagombaga gukora. Ashobora gusa kujurira cyangwa gusaba gusubiramo urubanza ari muri gereza.”

Murekezi, wafatwaga nk’umwe mu banyemari b’Abanyarwanda bakize muri Malawi kugeza ubwo yagarurwaga mu Rwanda, yabanje kujya akoresha amazina y’amahimbano kugirango acike ubutabera.

Muri Werurwe 2016, yahawe pasiporo ya Malawi nk’Umunya-Afurika y’Epfo wahawe ubwenegihugu mu 2013.

Kuri pasiporo yahawe na Malawi yitwaga Vincent M. Banda, havugwa ko yavukiye muri Tanzania, mu gihe ibyangombwa bye bya mbere bigaragaza ko yavukiye mu yahoze ari Komini Ngoma, kuri ubu ni mu Karere ka Huye. Aha ni naho gacaca yamuburanishije adahari iramukatira.

Itabwa muri yombi rye mu Ukuboza 2016, ryabanjirijwe n’ibirego by’abagize sosiyete sivile muri Malawi bamushinjaga gushora akayabo mu gukwepa ubutabera.

Ubwo hategurwaga ibijyanye no koherezwa kwe mu Rwanda, humvikanye ko n’ubuyobozi bwa Malawi bumukurikiranyeho icyaha cya forode, abanza kuburanishwa kuri iki cyaha arakatirwa mbere yo koherezwa mu Rwanda kuharangiriza igihano.

Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years