Mukobwa nawe mugore menya ibintu 30 wakorera umugabo kugirango ubashe kugira urugo rwiza

  • admin
  • 09/03/2016
  • Hashize 8 years

Umunsi ku munsi ndetse mubuzima bwacu tubamo usanga umuntu wese aho ava akagera yaba umugabo cyangwa umugore aha yewe n’iyo urebye ku rubyiruko cyane rutari rwageza igihe cyo kubaka ingo usanga buri wese asaba Imana ati uwampa cyangwa uwazampa kugira urugo rwiza n’ubwo akenshi biba bitoroshye ariko izi nama zagufasha kugira urugo rwiza

1. Ntukigere uzamura ijwi ku mpamvu iyo ariyo yose imbere y’umugabo wawe. Yabifata nk’agasuzuguro (Imigani 15:1)

2. Ntuzagaragarizeumuryango wawe cginshuti intege nke z’umugabo wawe. Kuko nawe byakugiraho ingaruka, mujyemubikirana amabanga (abef. 5-12)

3. Ntuzigere ugaragaza kamere yawe igihe uganira n’umugabo wawe kuko utazi uko azabifata. Umugore ukunda kuburana no kwishyira aheza, ntagira urugo runezerewe (imigani 15-13)

4. Ntukagereranye umugabo wawe n’abandi bagabo kuko utazi ubuzima babayeho. Bishobora kugabanya urukundo agufitiye.

5. Ntugafate nabi inshuti z’umugabo wawe kuko utabakunze. Ujye ureka umugabo wawe ariwe umenya uko abatwara (imigani 11:22)

6. Ntuzibagirwe ko umugabo wawe yagushatse. Ntabwo ari umukozi wawe

cg undi uwo ariwe wese. Kora inshingano zawe (itang. 2:24)

7. Ntuzagire undi uha inshingano zo kwita ku mugabo wawe. Abandi bagukorera ibintu byose ariko ibijyanye n’umugabo wawe ni inshingano

zawe z’umwihariko (abef 5:33)

8. Ntuzarenganye umugabo wawe ngo nuko ntacyo atahanye. Ahubwo ujye umusubizamo imbaraga (gutegekwa kwa 2; 3-28)

9. Ntugasesagure kuko umutungo w’umugabo wawe ari uwagaciro ntukwiye kwangirika.

10. Ntukagerageze kwirwaza kugirango uhunge inshingano zo muburiri. Ujye wubahiriza umugabo wawe nkuko abishaka. Imibonano ni ikintu cy’ingenzi k’umugabo kuko ukomeje kumwima undi ashobora gufata izo nshingano. Nta mugabo wakwihanganira ibyongibyo igihe kirekire (ndetse na bamwe basenga cyane)

11. Ntuzigere ugereranya umugabo wawe na bandi mwaryamanye cg inshuti zawe za kera. Urugo rwawe rushobora gusenywa nibyongibyo.

12. Ntugasubizanye n’umugabo wawe mu ruhame, ujye ureka akore ibintu uko abishoboye. Bitazatuma nawe agusubizanya inabi mu ruhame (abef 4.31)

13. Ntugatonganye cg ngo uhinyuze umugabo wawe imbere y’abana.

Nta mugore w’umutima ukora ibyo (abef. 4-31)

14. Ntukibagirwe kureba ko umugabo wawe yambaye neza mbere yuko abandibabikurebera. (Imigani 12-4)

15. Ntugakundire inshuti zawe ko zisanzura ku mugabo wawe cyane

16. Ujye ukaraba kandi wambare neza kuko umugabo wawe azengurutswe n’abagore bafata igihe cyo kwiyitaho (sam 25-3)

17. Ababyeyi, umuryango, cg inshuti ntabwo aribo bafite ijambo ryanyuma murushako rwawe (luka 21:16)

18. Ntugashingire urukundo ku mafaranga. Nonese wakomeza gukundaumugabo wawe igihe waba umurusha kwinjiza menshi?

19. Ntuzibagirwe ko abagabo bakenera kwitabwaho, no gutegwa amatwi, ntuzigere umuburira umwanya. Kuganira ni ikingi y’ingo zinezerewe (abagaratiya 6:9)

20. Ibitekerezo byawe nibitanga umusaruro ntuzirate, ngo umwigereranyehoko umurusha ibitekerezo byiza. Mujye mukorera hamwe (abagrat 6:10)

21. Ntugacire umugabo wawe urubanza kuko nta mugabo numwe unezezwa n’umugore w’ingare (abef 4.29)

22. Umugore w’umunebwe ntagira icyo yitaho. Ntanamenya ko umubiri we ukeneye gusukurwa no kwoga (imigani 24.27, imigani 20.13)

23. Hari imitekere umugabo wawe akunda? Ujye ugerageza guhinduranya amafunguro.Nta mugabo utita kw’ifunguro ategurirwa (imigani 31.14)

24. Ntukifuze ibintu cyane ku mugabo, unezezwe iteka n’ibibonetse (luka 11.3)

25. Ujye umenya kwakira neza umugabowawe cg undi wese winjiye iwawe. Niyo yaba ari ikirahure cy’amazi ufite. Umutima n’imyitwarire myiza nibwo bwiza bw’umugore mwiza (imigani 31.11)

26. Ntukifatanye n’abagore bananiwe ingo zabo cg bananiwe urushako

rwabo (imigani 22.14)

27. Urugo rwawe rugira agaciro kuko uruhaye agaciro. Kwifata nabi ntibyemewe (abaheburayo 13.4)

28. Imbuto zo munda yawe ni umugishauva ku Mana, ujye ukunda abana bawe ubigishe neza (imigani 22.6

29. Ntabwo ukuze cyane byagira ingaruka ku rugo rwawe ngo urutererane. Ntukareke kurwitaho ku mpamvu iyo ariyo yose. (Imigani 31.28)

30. Umugore usenga Imana aba yuzuye kandi aba yujuje ibisabwa. Iteka ujye usengera umugabo wawe n’umuryango wawe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/03/2016
  • Hashize 8 years