Mukina Assia yaretse akazi keza ya koraga kubera abakozi bo murungo ashinga Irerero ry’Abana [GARDERIE]

  • admin
  • 29/12/2016
  • Hashize 7 years

Mukina Assia yaretse akazi keza ya koraga kubera abakozi bo murungo ashinga Irerero ry’Abana [GARDERIE] ibi yabitangaje ubwo yatangaga ubuhamya bw’ibyamubaye ho.

Yavuze ko ubwo umuntu ya mushakiraga umukozi wo kumurerera Abana ,ngo kuko yari afite akazi keza, atabonaga umwanya wo kwita ku bana. yagize ati:’’ ubwo narimaze iminsi nzenguruka mu mashyirahamwe y’abakozi bakora akazi ko m’urungo barananiye! umuntu yaje kubwira ngo anshakire umukozi wo murugo, ndabyemera, nyuma naje gutangazwa nuko wa mukozi bari baranzaniye yaraje yahawe misiyo yo kundogera abana ndetse kubanduza Sida.” akomeza avuga ko yahisemo kureka akazi keza yakora k’ubucuruzi. ubu akaba yarashinze irerero bita BELISHEBA riherereye mu Kiyovu

Avuga kandi ko Gushyira abana mu marerero ku babyeyi bafite ubushobizi, ntibahwema gubikangurirwa mu rwego rwo kubarinda ibibazo bahura nabyo harimo kudahura n’ababyeyi babo kubera akazi .Ibi rero bigaragaza ko uburere , bukwiye kwitabwaho na buri wese kandi bugahabwa ireme, kuko ‘igiti kigororwa kikiri gito.

Ibi ni byo byatumye irerero ‘Belisheba’ [GARDERIE] rishingwa , ubwo uwarishinze yabonaga hari ikibazo cy’abana barerwaga nabi n’abakozi igihe ababyeyi babo biriwe mu kazi, nuko yiyemeza gushinga iri rerero rimaze kugaragaza ko ritanga umusaruro.

Mu buzima babayeho muri Belisheba , aba bana bagira amasaha yo kwiga, gukina, kurya no kunywa no ku ryama.

Ababyeyi bishimira imikurire ndetse uburere abana babo bahabwa muri iri rerero nk’uko , Umubyeyi ufite abana babiri baharerwa yishimira uburyo ryigisha ndetse n’uko rifata abana muri rusange.Yagize ati “ Gusa icyo nakubwira nuko ntawe utakwishimira imikorere y’iri rerero [GARDERIE] , uziko abana bange bahoraga barwaye ibucurane bidashira , nahoranaga umutekano muke ndi mukazi , ariko ubu Umwana wanjye yize byinshi birimo kubana neza no gusabana n’abantu bakuru. Ikindi nakundiye Belisheba ni uburyo bamenya neza umwana n’umuryango we kuko buri mwana baba bamuzi cyane bigaragaza ko bamwitaho bihagije.”

Umuyobozi wa Belisheba [GARDERIE] Mukina Assia yatanze impanuro ku ababyeyi yo kuganiriza umwana mu gihe ari mu rugo bakamufasha mu byo yiga umunsi ku wundi ariko kandi bakirinda gukorera umwana ibintu yagatojwe kwikorera ari muto nko kwifungira imishumi y’inkweto, kwiyambika imyenda imwe n’imwe, kwitamika n’ibindi mu gihe amaze gukura . ikindi akangurira ababyeyi n’uko bakwiye kureba kure cyane kubera Ingaruka abakozi bo mungo bakunze gutera. mu m’uryango!!!

Irerero Belisheba [DAY CARE] riherereye mu mujyi wa Kigali mu Kiyovu. Ryakira abana bafite kuva ku mezi 3 kugera ku myaka ibiri n’igice.

Ababyeyi barerera mu irerero ‘Belisheba’ bavugako imikorere yaryo ari myiza, kuko abana babo batagihura n’ibibazo byo ku rwaragurika , bakaba bagira inama ababyeyi bafite ubushobozi bwo kurera abana babo muri Belisheba ngo kuko abakozi bamwe na bamwe bo mungo bakomeje guteza ibibazo bikomeye mu muryango , harimo ndetse no gutandukana kubashakanye , no kutagira umutekano ku bana.
Aho abana bakinira
Ibikisho bigezwe ho byi gisha abana



Abana baharerewe babono uburere bu kwiye.

Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/12/2016
  • Hashize 7 years