Mukamasabo wayoboraga Akarere ka Nyamasheke yakuwe mu nshingano

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/08/2023
  • Hashize 1 year
Image

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, mu nshingano ze zo kuyobora Akarere biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wayo, Hategekimana Jules.

Meya Mukamasabo yirukanywe mu kazi kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023,  mu gihe kimwe nuko uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba François Habitegeko na  Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, na bo bakuwe ku mirimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Mukamasabo Appolonie yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke mu 2019 asimbuye Kamali Aimé Fabien wari umaze kwegura.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/08/2023
  • Hashize 1 year