Mukabutera Annonciata yinshwe n’ umugabo wari waramwinjiye

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2015 umugabo witwa Gahururu Yasoni utuye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho Akarere ka Nyaruguru yaraye atemaguwe n’umugore baturanye.

Nk’uko abaturage batuye bo muri aka kagari babyemeza, bavuga ko uyu mugabo yatemwe n’umugore witwa Nyirahirwa Claudine ku bw’amahirwe ntiyapfa. Ibi bikaba byabaye mu masaha ya saa moya z’ijoro, aho ubuyobozi bw’Akarere, ingabo na polisi y’Igihugu bahise batabara. Abaturage batuye muri aka kagari bavuga ko nubwo ubuyobozi bwahaje, uwatemanye batigeze bamufata kuko kugeza ubu akiri mu rugo rwe. Aganira n’Ikinayamakuru Izuba Rirashe Habitegeko Francois, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yemeje aya makuru, aho yavuze ko uwatemwe yahise ajyanwa ku bitaro bya Munini.

Uyu muyobozi yemeza ko uyu mugore asanzwe ari umunyarugomo, akaba yarabihaniwe inshuro nyinshi, hakaba hatangiye iperereza ngo hamenyekane impamvu yabikoze. Mu kiganiro twagiranye na CIP Hakizimana André umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Gahururu Yasoni yatemwe mu mutwe n’amaboko. Yakomeje avuga ko ubusanzwe uyu mugabo akomoka mu Kagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga Akarere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu mwaka wa 2012 ni bwo yaje gukora imirimo nsimburagifungo izwi ku izina rya TIG, yinjira umugore witwa Mukabutera Annonciata, ubu bakaba babana bitemewe n’amategeko. Uyu mugabo yaje gusubira mu Karere ka Kirehe TIG zirangiye ariko nyuma aza kugaruka kureba uwo mugore yari yarinjiye, aho kugeza ubu bari bakibana.

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2015 ni bwo uyu mugabo yasohokanye n’umuturanyi we Nyirahirwa Claudine bajya gusangira inzoga. CIP Hakizimana avuga ko nyuma yo gusangira bashobora kuba hari ibyo batumvikanyeho, bituma barwana, ari naho uyu mugore yakomerekeje uyu mugabo. Iperereza riri gukorwa uyu mugore ari hanze kuko yibana, kandi afite abana bato cyane, nihamara kuboneka ibimenyetso hazakurikizwa amategeko. Yaboneyeho no kugira inama abaturage ko igihe bagiranye amakimbirane kurwana cyangwa kwihanira kizira, bakwiye kugira ubworoherane hagati yabo ndetse no kubaha uburenganzira bwa buri muntu. Yanabakanguriye kwirinda ubusinzi kuko akenshi buba ari intandaro y’ibibazo byinshi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 8 years