Muhanga:Umwarimu yasanzwe anagana mu mugozi yapfuye

  • admin
  • 02/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nsanzineza Adrien w’imyaka 46 y’amavuko wigisha mu mashuri abanza mu Murenge wa Rongi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yasanzwe anagana mu mugozi w’inzitiramibu yitabye Imana.

Ndayisaba Aimable,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, yatangarije umunyamakuru ko bageze aho uwo mwarimu yari acumbitse,hafi y’ikigo yigishagaho cya GS Burerabana, bagasanga yashizemo umwuka.

Yagize ati “Tuvanyeyo n’inzego z’umutekano, dusanze koko umurambo wa nyakwigendera uri mu mugozi, bagiye kuwujyana ku Bitaro bya Shyira kuwusuzuma.”

Nubwo abaganga batarabyemeza, Ndayisaba avuga ko mu bigaragara uyu mwarimu witwa Nsanzineza Adrien, yiyahuye kuko yari yikingiranye mu nzu ku buryo no kwinjiramo byasabye kubanza kwica urugi.Kuri ubu ntihahise hamenyekana iby’urupfu rwe n’impamvu yaba yabiteye.

Nsanzineza Adrien w’imyaka 46 yabaga mu icumbi riri hafi y’ikigo yigishaho. Ku wa Mbere ntiyagiye ku kazi ndetse telefoni ye ntiyacagamo.

Ndayisaba ati “Uwo baheruka kuvugana baheruka kuvugana saa 7h20, yari amaze iminsi ababwira ngo ararwaye.

Gusa ngo ntiyigeze abwira abarimu bagenzi be icyo arwaye ndetse ngo yagiye kwa muganga i Kabgayi, avuyeyo ababwira ko yabuze imiti.

Asobanura ko uyu mugabo w’abana batatu, yari amaze igihe afitanye amakimbirane n’umugore we, byanatumye batandukana nyuma y’aho agurishije imitungo yose bari bafite hafi y’ikigo cy’amashuri abanza yigishagaho mbere cyitwa Nyenyeri.

Kuri GS Burerabana yari ahamaze imyaka ine ahigisha, akibana mu nzu mu gihe umugore we abana n’abana be mu mujyi wa Muhanga.

Yanditswe na Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 02/10/2018
  • Hashize 6 years