Muhanga: Umunyeshuri yakoreye ikizamini cya Leta mu bitaro
- 04/11/2015
- Hashize 9 years
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, witwa Kamuhanda Samuel, yakoreye ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza mu bitaro bya Kabgayi, nyuma y’imvune yagize ikamubuza kugikorera hamwe n’abandi.
Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko we na bagenzi be bigana ku kigo cy’amashuri abanza cya Karorero mu murenge wa Nyarusange, barangije ikizamini cya leta kimwe, bajya kuruhuka umwanya muto, bakina umupira w’amaguru, Kamuhanda avunika ukuguru. Ubukana bw’imvune ya Kamuhanda bwatumye ajyanwa mu bitaro by’i Kabgayi, abakoresha ibizamini bakajya bamusangishayo ibisigaye.
N’Ubwo ki kizamini yagikoranye ububabare ndetse akagikorera mu bitaro, Kamuhanda yabwiye Imvaho Nshya ko afite icyizere cyo gutsinda ikizamini cya leta, kuko yagize umwanya wo kugitegura kandi ko nta bundi burwayi afite.
Ntagwabira Emelien, Umukozi mu karere ka Muhanga ushinzwe amashuri y’incuke, abanza ndetse no kwigisha abakuze, avuga ko kuba uyu munyeshuri yakoreye ikizamini mu bitaro nta cyo bizahungabanyaho imikorere y’ibizamini bya leta, kuko biyemeje kujya bamuzanira kopi y’ibizami ku bitaro kugira ngo adatakaza amahirwe.
Yagize ati:«Turimo kumufasha kubona ibiryo, kandi twashyizeho ushinzwe umutekano we twizera ko ibizamini byose azabikora.»
Nyiramakuba Cecile, umurwaza w’uyu munyeshuri avuga ko atewe impungenge n’imvune ye dore ko ubusanzwe ari impfubyi arera, ariko kuba abaganga bemeza ko azakira ndetse akaba arimo gukora n’ibizamini bya leta, biramuha icyizere.
Kamuhanda abaye umwana wa kabiri urwaye mu gihe cy’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, bimaze iminsi bikorwa mu karere ka Muhanga no mu gihugu hose.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw