Mu rwego rwo kwihimura indege z’Ubufaransa zagabye ibitero ku mitwe ya ki Islam

  • admin
  • 16/11/2015
  • Hashize 8 years

Indege z’intambara z’ubufaransa zasutse ibisasu ku birindiro by’umutwe wa kisilamu ahitwa Raqqa muri Sryia iminsi ibiri nyuma y’ibitero byabereye i Paris. ibi bisasu ni 20 byatewe ku birindiro bitegurirwamo ibitero bikuru n’ikigo gikorerwamo imyitozo by’umutwe wa kisilamu (ISIS) i Raqqa muri Sryia.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje iyi nkuru kivuga ko Ubwato bw’Ubufaransa bugwaho indege bukoresha ingufu za Nuclear bwitwa Charles De Gaulle, bwatangiye kwitegura kujya mu kigobe cya Persie kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18.11.2015, bivuga ko hagiye kuba ibitero bikomeye mu minsi iri mbere. Igitero cyagabwe ngo ni cyo gikomeye cyane Ubufaransa bugabye muri Siriya kuva bwatangira ibitero byo kurwanya uyu mutwe. umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo y’Ubufaransa yavuze ko iki gitero cyakozwe ku buryo bugari. Indege z’Abafaransa zateye ziturutse ku bibuga byo muri Jordan na Leta zunze ubumwe z’Abarabu babifashijwemo na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ubwato indege zigwaho, ngo buzatuma haboneka indege zirushijeho mu kurwanya ISIS bikazanagabanya igihe indege zatwaraga zitera ibirindiro bya ISIS muri kariya karere.

Perezida w’Ubufaransa, Francois Hollande yagize ati “ ubwato bwa Charles De Gaulle bufite ubushobozi bwo gutwara indege 40 (jets) na kajugujugu kandi bikaba bizongera ingufu z’Ubufaransa zo kurasa muri kariya karere.” Perezida Hollande yise ibitero by’i Paris igikorwa cy’intambara; yavuze ko Ubufaransa nta mbabazi buzagirira abo yise Inyamanswa.

Ibihumbi by’Abasirikare b’Abafaransa bashyizwe ku mihanda mu gihugu hose, kugira ngo bunganire Polisi mu gihe Ubufaransa buri mu gihe cy’iminsi 3 cy’icyunamo n’ibihe bidasanzwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/11/2015
  • Hashize 8 years