Mu Rwanda hitezwe imvura ishobora guteza ibiza mu igihugu

  • admin
  • 18/02/2017
  • Hashize 8 years
Image

Ikigo gishinzwe itegenyagihe, Météo Rwanda cyatangaje ko mu mezi atatu ari imbere hitezwe imvura nyinshi ishobora guteza ibiza mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Uretse mu Ntara y’Uburasirazuba n’uturere tubiri tw’amajyepfo tuzagwamo iringaniye cyangwa ikaba nke,mu tundi turere hitezwe imvura nyinshi.

Météo Rwanda itangaza ko bitewe n’imiterere y’u Rwanda, ubu bwinshi bw’imvura bushobora kuzateza ibiza hamwe na hamwe byiganjemo imyuzure n’inkangu bishobora guhitana ubuzima bw’abantu no kwangiza ibintu.

Nk’uko abayobozi b’iki kigo babwiye The Newtimes, uturere twa Ngoma, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza mu Burasirazuba hamwe na Kamonyi na Gisagara mu Majyepfo hazagwa imvura mu buryo busanzwe ishobora no kuzaba nke.

Ibi bipimo bije bikurikira inama yabereye i Nairobi muri Kenya, yari yahuje abahanga mu by’itegenyagihe bo mu karere, (IGAD Climate Prediction and Applications Center (ICPAC).

Iyi nama yasesenguye ibipimo by’ubushyuhe n’imvura by’ibihugu 10 birimo Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda, igaragaza ko imvura izagwa izaba iri mu byiciro bitatu. Imvura nyinshi iri hejuru ya milimetero 400, iringaniye iri hagati ya milimetero 300 na 400 n’imvura nke izaba iri munsi ya 300.

John Ntaganda Semafara, umuyobozi wa Meteo Rwanda, yavuze ko ibipimo byagaragajwe bigomba kwitabwaho n’inzego bireba zigafasha abaturage gushyira mu bikorwa ingamba zituma barinda ubuzima bwabo akaga.

Meteo Rwanda ikomeza ivuga ko abaturage basabwa gukurikiza amabwiraza bahabwa kuko 85% y’ibyo iteganyagihe ritangaza biba ndetse ko kubera ikoranabuhanga, iki kigo gishobora gutanga amakuru byihuse nibura buri masaha atandatu cyangwa na mbere yayo.


John Ntaganda Semafara, umuyobozi wa Meteo Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/02/2017
  • Hashize 8 years