Mu Rwanda hatangiye imyitozo ya gisirikare yitabiriwe n’ibihugu 26 byaturutse impande zose z’isi[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 14/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo hatangijwe imyitozo ikomatanyije y’ingabo z’u Rwanda, iz’Africa yunze ubumwe , iza USA n’iz’ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU/ European Union).

Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa Gatatu akazarangira taliki 29 Kanama 2019 ibaye ku nshuro ya kabiri yiswe Exercise Shared Accord 19.

Imyitozo iri kubera mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere Gatsibo

Itangazo riri ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko ingabo zitabiriye iyi myitozo zizongererwa ubumenyi mu gutabara aho rukomeye haba mu Karere k’Africa y’Uburasirazuba n’ahandi byaba ngombwa.

Iyi myitozo kandi izongera ubufatanye hagati y’izi ngabo, yongere umwuka wa kivandimwe n’ubufatanye hagati yazo n’ibihugu zikomokamo.

Biteganyijwe kandi ko izi ngabo zizigira hamwe uko zahashya umwanzi mu bice n’ahantu bigoye kugera hagamijwe guhangana nawe mu buryo bwose kandi aho ari hose.

Izitabirwa n’ingabo 1200 baturutse mu Bubiligi, Botswana, Cameroon, Canada, Cote d’Ivoire, DRC, Misiri, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea, Kenya, Madagascar, Mali, Morocco, Ubuholandi, Nigeria, Kongo- Brazzaville, U Rwanda, Senegal, Tanzania, Tunisia, Uganda, USA na Zambia.

Imyitozo nk’iyi yaherukaga umwaka ushize muri Kanama, 2018 ikaba yarabereye mu kigo cya gisirikare kiri i Gako mu Karere ka Bugesera.





MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/08/2019
  • Hashize 5 years