Mu Rwanda hagiyeho urubuga rugiye gufasha abafite ubumuga kubona serivise bakenera(Resource Map)

  • admin
  • 08/02/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abanyarwanda barashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga service ku bafite ubumuga bifashishije urubuga abafite ubumuga bashakiraho service batiriwe bafata urugendo rwo kujya kuzishaka, ibi ni ibyatajwe na Emmanuel Ndayisaba ubwo yatangizaga ikoreshwa ry’uru rubuga ku mugaragaro mu Rwanda.

Abafite ubumuga ni bamwe mu badakunda kugerwaho na serivise zitandukanye bitewe n’uko mu minsi yashize basaga n’abibagiranye.

Leta y’u Rwanda ishishikajwe no gufasha abantu bafite ubumuga aho ibinyujije mu kigo k’igihugu gishinzwe abafite ubumuga ndetse n’abafatanyabikorwa cyashatse igisubizo cya bimwe mu bibazo ababana n’ubumuga bahura na byo.

Ku bufatanye na NCPD umushinga JICA wa Leta y’ Ubuyapani wo gutera inkunga ibihugu birimo n’u Rwanda watangije ku mugaragaro ikoreshwa rya Recouce Map cg se urubuga abantu bafite ubumuga bashobora kwifashisha mu gushaka service bakeneye batiriwe bafata urugendo rwo kujya kuzishaka batanze amafaranga y’urugendo kandi banavunutse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi muri komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga yatangaje ko bimwe mu bibazo abantu bafite ubumuga bari bafite birimo no gufata urugendo bajya kugura insimburangingo cg se ibindi bakeneye bitazongera kuba ikibazo.

bwana Tomonori Nagase, Intumwa ya JICA ko biteguye gufasha abantu bafite ubumuga babigisha ikoranabuhanga kugirango iyi resource map cg se uru rubuga ruzabashe gukoreshwa na buri wese kuko bisaba gukoresha computer cg ibindi bikoresho abantu bifashisha ngo bakoreshe ikoranabuhanga.

Umwe mu bitabiriye amahugurwa yo gukoresha resource map avuga ko uru rubuga ruzamufasha gukorana n’abanyarwanda bakorana nawe mu kazi ke ka buri munsi koroshya imikoranire bakarushaho gutera imbere no kunoza ibyo bakora.

Yagize ati,”Kuri uru rubuga hazagaragaraho amatangazo ku bikorwa bitandukanye byakozwe cg abafatanyabikorwa bateganya gukora mu buzima bwabo bwa buri munsi, aderesi ndetse n’aho babarizwa , ibikubiye mu mishanga yaba iyakera iyakozwe cg iteganywa gukorwa n’ibindi.

Taliki ya 3 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n’ isi yose kuzirikana abafite ubu muga. Mu Rwanda imibare igaragaza ko Abanyarwanda 5% bafite ubumuga. Ni ukuvuga abarenga ibihumbi 400 aho abenshi baba bahangayikishijwe n’uburyo babona isnimburangingo, u Rwanda rubaye igihugu cya mbere muri Africa mu gikiye gutangira gukoresha iri koranabuhanga rya Resource Map.




Yanditswe na Ishimwe Sam/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/02/2017
  • Hashize 7 years