Mu ruhuri rw’Ibibazo The Ben yakirijwe n’Abanyamakuru harimo n’Impamvu yatorotse u Rwanda- “Icyo yabivuzeho”
- 24/12/2016
- Hashize 8 years
Ubwo yasubizaga uruhuri rw’Ibibazo yahaswe n’Abanyamakuru i Kigali, The Ben yavuze ko we na Meddy ubwo bajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahisemo gusigarayo ku bw’impamvu yita zabo bwite baganiriyeho bombi bakazemeranyaho.
Ibi, The Ben yabivuze akigera i Kigali kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga ku gitaramo yajemo mu Rwanda cya East African Party kizaba tariki 1 Mutarama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera.
Uyu muhanzi, wari umaze imyaka irenga 6 aba muri Amerika, kuko yagiyeyo tariki 4 Nyakanga 2010, akigera mu Rwanda, yasubije byinshi mu bibazo yabajijwe n’itangazamakuru haba kuri we no kuri mugenzi we Meddy bajyanye muri Amerika.
Yasubizaga itangazamakuru avangavanga indimi cyane, avuga ahanini mu Kinyarwanda ariko agakoresha Icyongereza n’Igifaransa gike gike.
Ku kibazo yagarutseho cyane cyamubazaga impamvu yahisemo kuguma muri Amerika, The Ben yagisubije adashaka kugira byinshi yerura.
Yagize gusa ati “Twahisemo gusigara ku bw’impamvu zanjye; hagati yanjye na Meddy ariko nyine byari ikosa. Ntabwo twigeze tuvuga ko bitari ikosa, ariko bitewe nuko dufite umubyeyi mwiza ari cyo gihugu baranyakiriye none ngarutse mu rugo.”
Ati “Turi mu Isi y’ibyemezo nakwita bihutiyeho, ushobora kwihuta cyane ugahita ufata icyemezo ariko amaherezo iyo ufite umubyeyi mwiza agera aho akakwemerera kugaruka ari cyo gihugu cyanjye.
The Ben ariko yagaragaje ko muri icyo gihe cyose bari hanze bakomeje kugaragaza gukunda igihugu no gukora ibikorwa bibahuza n’abafana bo mu Rwanda, akerekana ko nubwo bari muri Amerika umutima wari iwabo.
Ati “Niba mwarakurikiranye mwese, twebwe turi abana b’Igihugu. Kuva ku munota twasohotse mu gihugu kugeza ku iherezo nta na rimwe twabaye abandi bantu. Icyo nemeranya n’umutima wanjye ni uko nta na rimwe nigeze nifuza kuba undi muntu utari uwo ndiwe kuko ndi umunyarwanda nta kindi kintu cyambuza kuba we. ”
Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promoters bateguye iki gitaramo gifungura umwaka yavuze ko byose biri mu buryo.
Yasobanuye ko impapuro zibemerera kugitegura zose bazibonye ndetse ko n’abahanzi bazacyitabira bahari nta kibazo.
Yagize ati “Uko turi gutegura iki gitaramo ni igitaramo kizaba kirimo abahanzi b’Abanyarwanda gusa nk’uko mubizi. Nk’igitaramo gitangirira ibindi byose mu mwaka nta kabuza 100% kigomba kuba kandi kigomba kuba cyiza kuko turi kugitegura ku rwego rwo hejuru natwe kugira ngo abanyarwanda babone ahantu umuziki wacu ugeze n’ingufu ufite.”
Uretse The Ben muri iki gitaramo hazaririmbamo Yvan Buravan, Charly &Nina na Bruce Melody.
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw