Mu ngire Inama:Tumaze icyumeru Dusezeranye None Umugore wange aratwite kandi yari yarabwiye ko ari Isugi

  • admin
  • 16/01/2017
  • Hashize 7 years

Mu Ngire Inama Ntuye mu Karere ka Muhanga Umurenge Wa Mushishiro, mfite Umugore tumaranye icyumweru dusezeranye imbere y’amategeko ndetse n’imana.

Mu gihe twakundanaga sinigeze ngerageza kumusaba ko twaryamana kuko namukundaga kandi nkamwubaha ndetse nawe yari yarabinsabye ko nzategereza nkapfundura agaseke.

None nasanze Atari isugi kandi aranatwite kuko nabibwiwe n’inshuti yange ndetse ampa ibimenyetso bibyemeza.

Ikindi kimbabaza ndamukunda cyane none nananiwe kwihanganira ibyo ndetse no kumwirukana.

None nagira ngo mu ngire inama mwirukane hakiri kare cyangwa n’inshuti yange ishaka kunsenyera?

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/01/2017
  • Hashize 7 years