Mu muryango wanjye, umugore wanjye n’abana banjye bane ninjye utavuga Igifaransa-Perezida Kagame

  • admin
  • 14/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame ubusanzwe ukunze gukoresha Icyongereza mu nama nyinshi mpuzamahanga aba yitabiriye,bivugwa ko ubwo habaga inama i Erevan muri Armania,Perezida Kagame hari aho yakoresheje Igifaransa.Gusa we yemeza ko mu muryango we bose bazi Igifaransa ariko nawe vuba aha araba akivuga neza cyane.

Kuwa Gatanu ubwo Mushikiwabo yemezwaga, Jeunafrique yatangaje ko Perezida Kagame igihe yatangazaga kandidatire ya Mushikiwabo yabivuze mu Gifaransa, anavuga ko nta musemuzi uri bucyenerwe muri iyo nama, ati “Il n’y a pas de traduction dans nos réunions.”

Perezida Kagame yemeye koko muri iyo nama yakoresheje Igifaransa, gusa avuga ko kukivuga bikimugora.

Ati “Naragerageje (kukivuga), nibura nshobora kugisoma cyane. Kukivuga neza nk’uko umuntu avuga ururimi yumva biracyangoye.”

Yongera ati“Mu muryango wanjye, umugore wanjye n’abana banjye bane ninjye utavuga Igifaransa. Bo barakize ku ishuri. Njye biracyangoye ariko wenda biziyongera nta wamenya.”

Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira ko mu Rwanda nta waciye Igifaransa kuko cyigishwa kinakanakoreshwa, avuga ko Icyongereza kigamije koroshya ubuhahirane kuko muri Afurika y’Iburasirazuba arirwo rurimi rukoreshwa cyane.

U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe umubano utari mwiza, ahanini bishingiye ku mateka agenda agaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare u Bufaransa bushinjwa ko bwayigizemo.

Nicholas Sarkozy ni we Perezida w’u Bufaransa wageze mu Rwanda nyuma ya Jenoside.

Perezida Kagame yavuze ko na Macron u Rwanda rwamutumiye agitangira kuyobora u Bufaransa, kandi ngo uko umubano ukomeza gutera imbere birashoboka ko yarusura.

Chief Editor

  • admin
  • 14/10/2018
  • Hashize 6 years