Mu mafoto:Uko byari bimeze mu muhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa wanitabiriwe na Perezida Kagame

  • admin
  • 25/05/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu.

Uwo muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 30 biganjemo abaturage ba Afurika y’Epfo, ukaba ubera kuri Stade Loftus Versfeld mu Mujyi wa Pretoria.

Perezida Cyril Ramaphosa w’imyaka 66 y’amavuko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo nka Perezida w’icyo gihugu tariki 22 Gicurasi 2019. Ni nyuma y’uko ishyaka rye rya ANC ryari ryegukanye intsinzi mu matora y’Abadepite yabaye tariki 08 Gicurasi 2019.

Muri ayo matora, ishyaka ANC ryegukanye intebe 230 mu myanya 400, imyanya ingana na 57,5%, ikaba ari yo mike iryo shyaka ryabonye mu mateka yaryo kuva mu myaka 25 ishize ubwo muri icyo gihugu hakurwagaho ubutegetsi bwa ‘Apartheid’ bwashyiraga imbere ivangura hagati y’abirabura n’ab’uruhu rwera.

Perezida Ramaphosa afite akazi katoroshye ko kuzahura ubukungu bw’icyo gihugu butifashe neza ndetse no gushaka ikibazo cy’abaturaage benshi b’icyo gihugu badafite akazi.

Agiye kuyobora manda y’imyaka itanu nyuma y’uko n’ubundi yari asanzwe ayobora icyo gihugu arangiza manda uwo yasimbuye Jacob Zuma atabashije kurangiza.

Bwana Zuma yeguye muri Gashyantare 2018 nyuma yo kotswa igitutu n’abamusabaga kwegura bamushinja ibyaha bya ruswa.

Hari ubushake bugaragara bwo kunoza umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Afurika y’Epfo, umubano wakunze kurangwamo agatotsi mu myaka ishize, biturutse ahanini ku kuba u Rwanda rushinja Afurika y’Epfo gucumbikira bamwe mu bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa n’ishyaka rye rya RNC.

Muri iyi minsi kandi havugwa ikibazo cy’Abanyarwanda bashaka kwerekeza muri Afurika y’Epfo ariko kubona Visa ntibiborohere.

Ubwo ANC yari imaze gutsinda amatora, bigaha Cyril Ramaphosa icyizere cyo gukomeza kuyobora Afurika y’Epfo, Perezida Kagame yaramushimiye, amwizeza ubufatanye n’imikoranire myiza igamije iterambere ry’ibihugu byombi.









Umuyobozi w’ishyaka w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta (EFF) Julius Malema ubwo yageraga ahabereye umuhango w’irahira rya Perezida Ramaphosa wanamutsinze mu matora
Julius Malema akihagera abanyamakuru benshi bahise bamwirundaho









Uyu ni umukobwa witwa Maj Mandisa Nomcebo Mfekawa wa mbere w’umunyafurikakazi wabaye umusirikare akaba n’umupilote w’indege ya gisirikare nawe yiyerekanye muri uwo muhango

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/05/2019
  • Hashize 5 years