Mu mafoto: Irebere ubwiza bw’inyubako Drake atuyemo
- 26/04/2017
- Hashize 8 years
Umuraperi ufite inkomoko muri Canada,akaba akorera ibikorwa bye bya Muzika muri America ari naho abarizwa Aubrey Drake Graham, ubwe mu magambo ye aremeza ko abayeho ubuzima bw’igiciro kandi bumunyuze, aho avuga ko inyubako ye atuyemo iri mu misozi ya Beverly ari nk’iy’i bwami.
Drake yagiye gutura i Beverly nyuma y’ibitaramo bitandukanye bikomeye yagiriye ku mugabane w’uburayi. Iyi nyubako ikaba igizwe n’ibyumba byo kuryamamo 6, ubwogero n’ubwiherero biri ku buso buhagije bungana na metero 11000, pisine, ibyumba by’imikino ndetse n’aho gukorera imyitozo ngororamubiri hahagije ndetse hasanzuye.
Iyi nyubako bise Beverly Hills Mansion, Drake akaba yarayihawe na kampani yitwa Airbnb nk’umutungo we bwite yigengaho.
Aya akaba ari amwe mu mafoto y’iyo nyubako Drake yasangije abakunzi be ku rubuga rwa instagram ye.
Yanditswe na Zihirambere Pacifique/MUHABURA.rw